Kylian Mbappe yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Liverpool kugira ngo ayerekezemo inshuro ebyiri zitandukanye mu mwuga we kubera ko iyi kipe ariyo nyina umubyara afana.
Ubwo Paris Saint-Germain na Real Madrid bari mu ntambara yo kugumana Mbappe,ikipe ya Liverpool nayo ngo mu ibanga rikomeye cyane yateye intambwe kugira ngo isinyishe uyu mufaransa.
Mbappe yabwiye Telegraph ati: "Twaganiriyeho gato, ariko ntabwo ari cyanei. Twaganiriyeho gato. "
Uyu mukinyi w’imyaka 23 yakomeje avuga ko yashoboraga gusinyira ikipe ya Liverpool muri 2017 - umwaka yinjiye muri Paris Saint-Germain ku ntizanyo ya Monaco yaje guhinduka kugurwa burundu miliyoni 163 z’amapawundi. nyuma y’umwaka.
Yagaragaje ko mu myaka itanu ishize yavuganye na Liverpool kuko ariyo kipe mama we, Fayza Lamari akunda.
Yavuze ati: ’Naganiriye na Liverpool kuko ariyo kipe mama akunda, mama akunda Liverpool. Sinzi impamvu, muzabimwibarize.
Ni ikipe nziza kandi twahuye nayo mu myaka itanu ishize. Igihe nari muri AS Monaco nahuye nabo. Ni ikipe nini. ’
Ikipe ya Liverpool yashatse gusinyisha uyu rutahizamu ariko we umutima we wari kuri Real Madrid nubwo byageze nyuma nayo akayitera umugongo.
Amagambo ya Mbappe aje nyuma yuko umutoza wa Liverpool Klopp abajijwe ibyerekeye uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain mu ntangiriro z’uku kwezi.
Abajijwe niba yifuza gutwara uyu mukinnyi wegukanye igikombe cy’isi, yagize ati: ’Nibyo koko dushishikajwe na Kylian Mbappe, ntabwo turi impumyi.
’Turamukunda kandi niba utamukunda noneho ugomba kubyibazaho. Ariko, oya, ntabwo turi, ntidushobora kuba muri izi ntambara.
’Hagomba kuba hari andi makipe azirimo kandi ni byiza. Ni umukinnyi ukomeye. ’