Print

Bimwe mu bintu umugabo ashobora gukora umugore wari wamwanze akisubiraho

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 May 2022 Yasuwe: 1315

Bimwe mu bintu umugabo cyangwa umusore ashobora gukora bigatuma umugore acururuka mu gihe yabonaga ko bigoye.

1. Mwereke ko uhangayikishijijwe nuko wakosheje

Abagabo benshi usanga bose bahurira ku kantu ko kwihagararaha kuburyo usnaga abenshi bagorwa no kwemera amakosa yabo icyo gihe rero iyo umeze gutyo byagorana ko umugore wari wakwanze ashobora kwisubira, ni byiza ko niba wakosheje umwereka ko wemera amakosa wakoze kandi witeguye guhinduka ikirenze umwereke ko wahangayikishijwe nuko wamubabaje, icyo gihe ku mugore bizoroha cyane kukugarukira.

2.Mutege amatwi

Abagabo bamwe bahita batangira gusuzugura umukobwa kuko atabemereye ko bakundana. Ntabwo ari ikintu cyiza ukwiye gukora kuko bakubenze. Nibyiza ko wumva ibitekerezo bye kuko kumutega amatwi bishobora gutuma ahindura icyemezo yari yafashe. Umukobwa ushobora kumwaka urukundo ntaruguhe bitewe n’uko atarakira igikomere yatewe n’umusore bakundanye mbere, niyo mpamvu ugomba kwihangana ugakomeza kwitwara neza, muri uko kwitwara neza no guca bugufi niho abonera ko utandukanye n’uwo bakundanye akamutera igikomere. Akagufungurira inzugi z’umutima we ukinjira.

3.Gukosora ihanahana butumwa

Itumanaho iyo rikozwe neza bituma umukobwa yongera gutekereza ku mwanzuro yafashe. Bigusaba ko ukomeza kumubwira neza na nyuma y’uko akweretse ko yakwanze. Ubugwaneza uzamwereka buzamutegeka ko agomba kukubaha.

4.Irinde guhishira amarangamutima yawe kubera ko yakwanze

Umukobwa nakwereka ko akwanze ntuzamuhishe amarangamutima yawe kuri icyo cyemezo akugejejeho. Abakobwa bakunda umuntu ugaragaza ikimurimo. Ntugace iruhande niba ushaka ko mukunda.