Print

Urutonde rw’abahanzi bakanyujijeho mu bihe byashize ubu bakaba baraburiwe irengero(Video)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 May 2022 Yasuwe: 2343

Abahanzi ni bamwe mu bambere barema ibyishimo ku bantu muri rusange ndetse bari mu bantu isi ihora ikeneye kugirango irusheho kuryoha, Umuryango wagukoreye urutonde rw’abahanzi Nyarwanda batanze ibyishimo mu bihe byashize ariko ubu bakaba
barakonje, abantu benshi bibaza aho bagiye bikabayobera.

1. Urban Boys

Itsinda rya Urban Boys ni itsinda ryari rigizwe n’abasore batatu barimo Safi Madba, Nizzo Kaboss, Humble Jizzo,ryatanze ibyishimo kuri benshi mu bihe byashize ni abantu bari bakunzwe ku buryo ntawigeze yifuza ko batandukana gusa ryaje gusa nirisubira inyuma ubwo umwe muri bo ariwe Safi Madiba yahitagamo gukora umuziki kugiti ke kubw’impamvu ze bwite, ibyo bikaba byarabaye intandaro zo kugabanyuka k’umuvuduko iri tsinda ryari rifite nubwo bagikora ari babiri ariko ni bamwe mu bantu bahora bakumbuwe ndetse bigaragaje neza ubwo bari batatu.

Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umwanzuro, Indahiro, Ishyamba, Umfatiye runini, bibaye ndetse ni izindi nyinshi.

2. Dream Boys

Itsinda rya Dream Boys ryari rigizwe n’abasore babiri nabo barekeye gukorana ubwo umwe muri bo yari agiye gutura muri Leta zunze ubumwe z’America gusa umwe ari Platin P yagerageje kuziba icyuho nubwo batagikora nk’itsinda ariko we yarakomeje nubwo bitabuza abakunzi ba Dream Boys gukumbura aba basore bari kumwe.

Dream Boys bamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe na benshi zirimo Si inzika, Magorwa, Isano, Mumutashye, ndetse ni izindi nyinshi zakunzwe na benshi.

3.Active

Itsinda rya Active nabo ni abasore baje bakora umuziki uryoheye amatwi ndetse banakundwa na benshi cyane mu gihe gito gusa basa n’abatengushye abafana kuko nubwo bagikora bisa nkaho umuvuduko bazanye wagabanutse ugereranyije nibyo Abafana bari babitezemo.

Itsinda rya Active ryamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nicyo naremewe, Amabara, Bape ndetse ni izindi nyinshi zakunzwe na benshi.

4. Danny na none

Danny na None ni umuhanzi waje neza ndetse ahita akundwa kuburyo budasanzwe ariko mu gihe gito yabaye nkuzimira kugeza ubu ntago yongeye gukunda kugaragara mu muziki kuburyo iyo uganiriye na benshi usanga bagaragaza ko babuze umuntu kandi w’umuhanga.

Danny na none yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Iri Joro, Imbere ni inyuma, Forever,Tubiziranyeho ndetse n’izindi zagiye zikundwa nubu zumvwa na benshi.

5. Priscilla

Priscilla nawe ni umuhanzikazi wakanyujijeho mu minsi yashize ariko bisa ni ibigabanyije intege ubwo yari agiye uburayi kugeza uyu munsi umuziki we wabaye nk’ucitse intege ugereranyije nuburyo abantu bari bawiteze mu gihe kiri imbere.

Priscilla yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iz’urukundo nka Icyo mbarusha,Mbabarira, Biremewe ndetse ni izindi nyinshi.

6. Kamichi

Kamichi nawe numwe mu bahanzi baje bakabica bigacika mu gihe gito umuvuduko yari afite ugasa naho ucitse intege beshi bibaza aho yagiye kubera ibihangano bye byahaga ibyishimo benshi.

Kamichi yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Aho niho ruzingiye,Ifirimbi ya Nyuma,Warambeshye, Zoubeda,Byacitse ndetse n’izindi nyinshi.