Print

Safari wabaye Senateri mu Rwanda akaba yari mu mutwe wa RNC yitabye Imana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 May 2022 Yasuwe: 3973

Uyu mugabo yari umwe mu bayoboke bakomeye b’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, aho yabaga muri Afurika y’Epfo aho yari yarahungiye.

Amakuru yizewe dukura kuri Radiotv10 yemeza ko Safari yapfuye kuri uyu wa kabiri 24 Gicurasi 2022 mu Afurika y’Epfo azize uburwayi.

Safari yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite ndetse aza no kuba Senateri, azwi muri Politiki yo mu Rwanda aho yamenyekanye mu nkundura y’amashyaka akaba yarabaye umuyobozi wa MDR.

Uyu mugabo yakatiwe igifungo cya burundu n’urukuko rwa Gacaca rwa Cyarwa muri Butare rumuhamije kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, Urukiko rwamukatiye iki gifungo adahari kuko n’ubundi yari yaramaze guhunga.

Sorce: Radiotv10