Print

Amafoto :Minisitiri Gatabazi yagaragaye aha Censi umuturage i Musanze

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 May 2022 Yasuwe: 1075

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yafotowe ifoto kuri uyu wa kabiri 24 Gicurasi 2022 arimo aramukanya n’umubyeyi mu ndamukanyo izwi nka Censi ubwo yari yasuye inteko y’abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nyange mu Kagali ka Ninda.

Ni ineko yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugeza k’umuyobozi w’aka Karere Ramuli Janvier ari nawe wahaye ikaze Misitiri Gatabazi.

Minisitiri Gatabazi yaboneyeho umwanya wo kuganiriza abaturage bari aho maze abasaba byinshi harimo guharanira kugira isuku mungo ndetse no ku mibiri yabo, kwirinda amakimbirane mu guharanira imiyoborere myiza n’iterambere ry’Igihugu muri rusange no gukangukira kwicungira umutekano bagatanga amakuru ku gihe mu gihe hari ikigiye kuwuhungabanya.

Ni ibihe byaranzwe n’ibyishimo n’umunezero nkuko bigaragara ku mafoto y’abari aho bose.