Print

U Rwanda rugiye guhabwa inkingo n’imiti ihanitse yo kuvura indwara zananiranye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 May 2022 Yasuwe: 1177

Kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bushya na kompanyi ya Pfizer buzafasha inzego z’ubuvuzi kubona inkingo n’imiti yo ku rwego ruhanitse yari isanzwe yihariwe n’ibihugu bikize gusa.

Uruganda rwa Pfizer rwatangaje ko rugiye guha imiti n’inkingo 23 bisanzwe bivura indwara zinyuranye zirimo kanseri n’indwara zandura ibihugu 45 bikennye ku Isi mu buryo buhendutse.

Muri Afurika ibihugu bizaherwaho ni u Rwanda, Malawi, Uganda, Ghana na Sénégal.

Pfizerivuga ko izatanga imiti n’inkingo ziboneka muri Amerika cyangwa EU gusa mu mu bihugu 45 bifite amikoro make.

U Rwanda, Gana, Malawi, Senegali na Uganda ni byo bihugu bitanu bya mbere byiyemeje kwinjira muri ayo masezerano.

Abashinzwe ubuzima muri ibi bihugu bazafasha kumenya no gukemura inzitizi zabangamira itangwa ry’iyi miti.

Pfizer irahamagarira abayobozi n’imiryango ku isi gusinya ayo masezerano, bakazana ubumenyi bwabo n’umutungo kugira ngo icyuho cy’ubuzima kiveho kandi bafashe kurema isi nzima ku bantu miliyari 1.2.

Ibihugu 27 bikennye hamwe n’ibindi 18 biri mu rugero nibyo byasinye kuri ayo masezerano nkuko Pfizer yabitangaje.

Perezida Kagame avuga kuri aya masezerano yagize ati "U Rwanda rwishimiye cyane kugira uruhare muri aya masezerano hamwe n’ibihugu by’abafatanyabikorwa kandi turateganya kongera iyi miti ikingira ubuzima ndetse n’inkingo ku buzima rusange bwacu."

Mu kiganiro cyagarutse ku bikwiye gukorwa mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibyorezo bishobora kwibasira Isi mu bihe biri imbere,yabaye ku mugoroba wo kuri uyu kabiri I Davos mu Busuwisi ahakomeje kubera inama mpuzamahanga y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi, World Economic Forum,Perezida Kagame yagaragaje ko uburyo bimwe mu bihugu by’umwihariko ibyo ku mugabane wa Afurika byitwaye mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 bitanga umukoro ukomeye wo kongera ishoramari mu buvuzi kugirango byubake ubushobozi bwo guhangana n’ikindi cyorezo cyakwaduka mu bihe biri imbere.

Ati “Iyo witegereje usanga nko muri Afurika ubaze ku mpuzandengo 18% by’abaturage ari bo bamaze gukingirwa. Uwo ni umubare muto, kandi impamvu ni uko tutigeze dushora imari mu rwego rw’ubuvuzi, kuko n’inkingo zimaze kuboneka bamwe ntibashoboye kuzitanga ndetse zimwe zangirikira mu bubiko. Ibyo ubwabyo rero birerekana ko hari ishoramari dukeneye gukora nubwo mbizi ko ingengo y’imari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere iba idahagije kuko ibyihutirwa biba ari byinshi. Gusa uko byamera kose ubuzima, kubaka urwego rw’ubuvuzi bigomba kuba muri ibyo byihutirwa kurusha ibindi.”