Amakuru dukesha ikinyamakru Kasatintin.com kivuga ko uyu mugabo mu kwiregura yavuze ko ibyo yakoze byose yabitewe n’amakosa y’umugore we utarigeze yumva inama yamugiraga.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yakase amatwi y’umugore we yifashishije umuhoro mu ntangiro z’uku kwezi.
Kuva icyo gihe yahise ajyanwa mu maboko ya Polisi, akurikiranweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa no kugerageza kwica umuntu.
Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzasubukurwa mu mpera z’uku kwezi mu gihe iperereza rigikomeje.