Print

Bitunguranye Jado Castar yeguye muri FRVB ku mpamvu zikomeye

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 May 2022 Yasuwe: 1713

Uyu munyamakuru yemeje ko yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi mike amaze afunguwe.

Ibi yabitangaje mu Kiganiro Sports Plateau kuri B&B FM-Umwezi aho asanzwe akorera.

Jado Castar yatangaje ko yamaze kwegura ndetse ko ibaruwa yegura yamaze kuyishyikiriza Perezida wa FRVB ndetse ko ibisobanuro byose ku mpamvu yatumye yegura bikubiye muri iyo baruwa bitandukanye n’ibisanzwe abenshi bavuga ku mpamvu bwite.

Uyu munyamakuru avuga ko mu byatumye ahagarika inshingano yabitewe nuko afite ihungabana kuburyo atizeye niba yari kuzuzuza inshingano ze nkuko bikwye.

Icyakora vuga ko nubwo atakiri umwe mu bayobozi ba FRVB atagiye kure ya Valleyball.

Yakomeje avuga ko agifungurwa yaje yifuza gukomeza inshingano ze ndetse ko yanagerageje kuzisubiramo ariko aza gusanga yaba arimo kubeshya Abanyarwanda kandi atariko abyifuza.