Print

Perezida wa Kiyovu Sports yahishuye igishobora kuzaba nibadatwara igikombe cya Shampiyona

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 25 May 2022 Yasuwe: 3168

Mvukiyehe Juvenal yahishuye ko mu gihe ikipe ye itazatwara igikombe cya Shampiyona bitazamuca intege ahubwo bizamuha imbaraga zo gukora cyane kugira ngo aharanire gutwara igikombe cya Shampiona y’umwaka utaha.

Avuga ko bishobora kubafasha gutegura imikino y’umwaka utaha bitewe nuko baba bazi aho byapfiriye bakamenya icyo bakosora.

Mu kiganiro na Isimbi dukesha iyi nkuru yagize ati"tabwo nkeka ko turamutse tutagitwaye byaduca intege, ahubwo byatuma tumenya igitumye tudatwara igikombe, icyaba gitumye tudatwara igikombe rero nicyo twazakosora umwaka utaha.”

yakomeje avuga ko batwaye igikombe uyu mwaka byaba ari ibyishimo kuri bo ariko batanagitwaye n’undi mwaka bagitwara cyane ko agifitemo imyaka myinshi.

Ati “Ntabwo ducika intege kuko igikombe ntigitwarwa mu mwaka umwe cyangwa ibiri, tugitwaye uyu mwaka byaba ari byiza ariko tutagutwaye umwaka utaha twagitwara. Ntiuzacika intege kuko iyo umuntu akora umushinga akora umushinga w’igihe kirekire, imyaka 5, imyaka 10.”

Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports iri kumwanya wa kabiri n;amanota 61, ikurikiye Apr Fc iri ku mwanya wa mbere n’amanota 63.