Inyeshyamba za M23 biravugwa ko zikomeje gutsinda ingabo za FARDC ndetse mu mirwano ikomeye yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, zafashe agace ka Kibumba.
Umuryango udaharanira inyungu, Conscience Congolaise pour la Paix, wemeje ayamakuru ko agace ka Kibumba kari mu maboko y’inyeshyamba za M23.
Conscience Congolaise pour la Paix yatangaje ko imirwano ikomeye ishyamiranyeje M23 n’ingabo za Leta yabereye mu bice bitandukanye muri Territoire za Rutshuru na Nyiragongo.
Uyu muryango uvuga ko abaturega bahunze intambara bamwe berekeza i Goma, abandi bajya ahitwa Rugari.
Ikinyamakuru CONGORASSURE.CD na rwo rwemeje ko muri Kivu ya Ruguru, muri Teritwari ya Rutshuru amakuru bahawe yemeza ko habereye imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta, FARDC hafi y’umuhanda wa Bunagana.
Imirwano ngo yatangiye ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo (4h30 a.m) nk’uko umwe mu basirikare yabwiye ruriya rubuga.
Colonel NDjike, Umuvugizi wa FARDC nyuma yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu ingabo za Leta zatewe impande zose ahagana saa kumi za mu gitondo.
Andi makuru aravuga ko saa yine z’amanywa imirwano yari yarangiye muri ako gace, abasirikare ba FARDC bavuye mu birindiro byabo ku mupaka wa Gasizi, hafi y’umusozi wa Hehu.
Abaturage bahaturiye bavuze ko abasirikare ba FARDC bavuye mu birindiro ku misozi ya Hehu na Nyundo muri Kibumba berekeza ahitwa Kanyanja hafi ya Kanyamahura na 3Antennes.
Ku mupaka wa Gasizi ahari hasanzwe abasirikare ba FARDC nta musirikare wari uharinze. Icyakora abaturage bavugaga ko abarwanyi ba M23 bari hafi aho.
Abajijwe niba M23 yaba igamije gutera umujyi wa Goma, Willy Ngoma Umuvugizi wa M23,yabwiye BBC ati: "Aho nta gisubizo naguha".
Mu mpera z’Ugushyingo(11) 2012, umutwe wa M23 wafashe Goma mu mirwano yahereye muri Rutshuru, iwuvamo nyuma y’iminsi 10 leta yemeye kuganira no kumva ibyo usaba.
Nyuma M23 yaje gushwana icikamo ibice bibiri inatsindwa intambara mu ntangiriro za 2013, igice cya Bosco Ntaganda na Runiga Rugerero gihungira mu Rwanda naho icya Bertrand Bisimwa na Gen Sultani Makenga kijya muri Uganda.
Ariko hagati aho mu Ukuboza(12) 2013 leta ya Joseph Kabila yageze ku bwumvikane na M23 bwo gushyira intwaro hasi burundu, amasezerano yasinyiwe i Nairobi.
Imyaka 10 nyuma yabwo, abarwanyi ba M23 bayobowe na Sultani Makenga bongeye kwisuganyiriza mu misozi ya Rutshuru yegereye ibirunga, bavuga ko leta yanze kubahiriza ibyo bumvikanye mu masezerano y’i Nairobi.
Nyuma y’uko Perezida Tshisekedi ageze ku butegetsi yatumije abahagarariye M23 i Kinshasa haba ibiganiro bigendanye n’amasezerano bagiranye n’uwo yari asimbuye. Ibyayavuyemo ntibyatangajwe.