Nk’ibisanzwe, umucamanza yatangiye asomera Iradukunda Elsa umwirondoro we, anabanza kubaza niba abo ku ruhande rw’ubushinjacyaha bahari.
Iradukunda yasubiriwemo ko ibyaha yarezwe ari; Uguhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu nzego z’ubutabera no koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera.
Urubanza ruvugwa ko yatangiye ubuhamya bw’ibinyoma ni ururegwamo Ishimwe Dieudonné ’Prince Kid’ uyobora Kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp, nawe uri gukurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bwaregeye urukiko busaba ko Elsa afungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko bukaza guhindura icyifuzo, kuko yagaragaje ubushake mu gufasha ubutabera.
Ubushinjacyaha bwavuze ko n’ubwo bwari bwatanze impamvu zikomeye, bwahisemo kureka iki kirego, Iradukunda Elsa agakurikiranwa ’ari hanze’.
Iradukunda Elsa yasabye imbabazi kuko atavugishije ukuri, ariko asaba kuburana ari hanze aho azaba akora imirimo isanzwe. Aha kandi yahamije ko ashaka gutanga umusanzu mu butabera, asaba kurekurwa ngo aburane ari hanze.
Urukiko rwemeje ko Iradukunda Elsa afungurwa agakurikiranwa ari hanze, kuko ibyo ubushinjacyaha busaba byubahirije itegeko.
Umucamanza yemeje ko Iradukunda Elsa afungurwa, iki cyemezo cy’urubanza kikimara gusomwa.