Print

Ikipe y’u Rwanda y’abaterengeje 13 yakiriwe mu buryo butangaje i Kigali(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 26 May 2022 Yasuwe: 1103

Nyuma y’igihe gito Ikipe ya PSG ifunguye irerero hano mu Rwanda, bwa mbere ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje 13 yitabiriye imikino ngaruka mwaka itegurwa n’ikipe ya PSG ku rwego rw’Isi ica agahigo yegukana igikombe.

Ni imikino yatangiye kuwa 20 Gicurasi usozwa kuwa 24 Gicurasi tsinze 2022 aho yatsinze Brazil penaliti 7-6.

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022 nibwa bageze i Kigali bakiranwa urugwiro n’Ababyeyi, Abavandimwe, Abafana b’umupira w’amaguru muri rusange ndetse n’abandi benshi bishimiye insinzi y’aba bana.