Print

Ibintu by’ingenzi ushobora gusuzumiraho umukobwa ugukunda by’ukuri

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 26 May 2022 Yasuwe: 1254

Bimwe mu bintu biranga umukoba ugukunda by’ukuri

1. Akubabarira byoroshye

Umukobwa ugukunda uzamubwirwa n’uburyo yitwara mu gihe wakosheje, yego ashobora kurakara ariko mu gihe waciye bugufi imbabazi z’ukumukobwa ugukunda zihora hafi ndetse no kwihanganira uwo akunda.

2. Aragucyebura

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ntawigira kandi ngo ntamugabo umwe. Abasore bagira ingeso zimwe na zimwe zitari nziza. Hari izo umusore aba yaravukanye ari kamere ye cyangwa izo agenda yigira kuri bagenzi be. Umukobwa ugukunda by’ukuri agerageza kugukebura aho abona bitagenda neza. Iyo abona ufite imico cyangwa ingeso zikwangiriza isura mu bandi,akoresha uko ashoboye akakwereka ububi bwayo akanagufasha kuyikira.

3. Akubwira amateka y’ubuzima bwe

Umukobwa ugukunda by’ukuri kandi ukwibonamo,arakwibwira wese. Nubwo abakobwa bakunda kwirekura no kuvuga amateka y’ubuzima bwabo,ariko iyo ageze aho akubwira byose byamubayeho,ibyo yaciyemo,iba ari intambwe nziza yo kukwizera no kukwimariramo.

4. Ntagusaba ibya mirenge

Umukobwa ugukunda ntaguhoza ku nkeke agutura ibibazo ,n’ibyo udashoboye akabikwikoreza. Kutaremerera umusore bakundana,ni ikimenyetso wagenderaho ukamenya umukobwa ugukunda by’ukuri.

5. Aterwa ishema nawe

Umukobwa ugukunda aterwa ishema na we. Igihe mugendana ntagira ipfunwe ryo kugufata akaboko, kukwisanzuraho atitaye ku maso ya rubanda. Kugukunda akanabyerekana ni ikimenyetso wagenderaho ukemeza ko agukunda by’ukuri kandi atagutendekaho abandi basore/bagabo.

6. Biragorana ko muryamana

Umukobwa ugukunda byukuri biragorana ko akwemerera ko muryamana. Yego hari ababanza kwijijisha ngo bakwereke ko batigeze basambana ariko ahanini umukobwa ugukunda by’ukuri icyo abikorera ni uko aba yumva kuryamana byatuma hagira igihinduka mu hazaza hanyu nkuko twabibonye mu ngingo ibanza.

7. Arakubaha

Umukobwa ugukunda by’ukuri arakubaha. Guca bugufi k’umukobwa /umugore imbere y’igitsinagabo ni ikimenyetso cy’urukundo. N’ubwo uburinganire bwaje ariko ntibwakuyeho ko umugore aba agomba guca bugufi imbere y’umugabo.

8. Akubonera Umwanya

Umukobwa ugukunda by’ukuri uzamubwirwa nuko akububonera umwanya bitavuze ko yabuze ikindi cyo gukora ahubwo rimwe na rimwe akagira ibyo yigomwa kugirango mube muri kumwe.