Print

Ubuhamya bwa Barakamfitiye Providence wari ufite ipeti rya Sgt Maj muri FDLR usaba abarimo umugabo we gutaha

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 26 May 2022 Yasuwe: 1522

Uyu mubyeyi w’abana batandatu avuga ko yinjiye mu gicengezi mu 1997 afite imyaka hagati ya 17 na 18 bitewe n’umutekano muke wari mu Karere ka Nyabihu avukamo aho yaje kwisanga muri FDLR ari naho yaherewe ipeti rya Sergeant Major.

Mu kiganiro yagiranye n’Ukwezi Tv dukesha iyi nkuru Barakamfitiye avuga ko yanyuze mu buzima bugoye ubwo yari mu mashyamba kuko yaje no kuhashakira umugabo bakabyarana abana batandatu.

Barakamfitiye yakomeje avuga ko kurerera abana mu mashyamba byari ibintu bigoye ati" Byari bigoye cyane mu gihugu kitari icyawe kandi nta n’isambu uhafite kandi haba hari imitwe myinshi nayo ubwayo irwana".

Umunyamakuru yamubajije impamvu yatinze gutaha mu Rwanda cyane ko n’abandi batahaga mu kumusubiza agira ati" Nari mbizi ko abandi batahaga ariko kubera ko nta makuru ahagije nabashaga kumenya ku Rwanda na bicye numvaga nabaga numva babeshya".

Barakamfitiye yageze mu Rwanda 2019 kimwe n’abandi baje basa nabahunze kuko igisirikare cya Congo cyari cyabafashe avuga ko yishimiye cyane uburyo bakiriwe mu Rwanda ati" Twaje dufite ubwoba bwinshi kuko twumvaga ko bari budufunge cyangwa se tugakorerwa ibindi bibi ariko siko byagenze twakiriwe neza ndetse duhabwa inyigisho zihagije kugeza ubu natwe twiyumvamo ubunyarwanda ndetse twicuza igihe twataye mu mashyamba kuko ubu twari kuba turi ku Rwego rurenze uwo turiho ubu".

Barakamfitiye avuga ko kugera mu Rwanda batahise basubizwa mu buzima busanzwe ahubwo bahise bajyanwa mu Kigo i Mutobo, avuga ko bahaherewe inyigisho zihagije ku bijyanye n’amateka yaranze Igihugu, ndetse n’izindi nyigisho zitabemerera gusubira aho bavuye cyane ku muntu ufite gahunda yo kubaka ubuzima.

Ibi byatumye umunyamakuru amubaza niba adashobora gusanga umugabo, Barakamfitiye yagize ati" Ibyo byo ntibishoboka ahubwo nkange ufite uruhare mu gukangurira abasigaye mu mashyamba bose barimo n’umugabo wange nabazaba gutaha tugafatanya kubaka u Rwatubyaye.

Barakamfitiye avuga ko abana be bahawe amahirwe yo kujyanwa mu miryango ubu bari mu muryango w’umugabo we ndetse ko barimo kwiga we asigaranye umwana muto.

Avuga ko i Mutobo yahakuye ubumenyi ku byerekeranye n’ubwubatsi kandi ko yizera ko ari umwuga uzamufasha gukora akabaho neza ndetse n’abana be.