Print

Gufunga umupaka wa RDC n’u Rwanda n’ukongera inzara yatewe na Covid abawuturiye “Karegeya”

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 26 May 2022 Yasuwe: 2103

Imirwano ikomeye irakomeje hagati ya M23, MONUSCO na FARDC
Kugeza ubu, ibice bya Bikenke, Shangi, Runyoni, Kavumu muri groupement ya Jomba teritwari ya Rutshuru niho iyi ntambara yahinduye isura cyane byatumye abaturage babarirwa mu magana bahunga ingo zabo, bamwe bajya hakurya muri Uganda.

Uku gutana mu mitwe kw’ingabo za Congo(FARDC) na M23, byatumye abategetsi ba DRC bongera gushinja u Rwanda kugira akaboko muri iyo mirwano, ndetse bavuga ko bashobora gufunga imipaka yose ibahuza.

Imigirire nk’iyi yateye ubwoba abasanzwe batunzwe no guhahira bakoresheje umupaka uhuza u Rwanda na Congo, bakavuga ko ikibazo batakibona ku kwambukiranya umupaka ahubwo gukemura ibibazo bya Politiki bafitanye.

Umunyamakuru Karegeya nawe yunze mubabona ko igisubizo kitari mu gufunga umupaka, cyane ko uwabihomberamo cyane ari abaturage ba congo batunzwe n’ibiribwa biva mu Rwanda hafi ku kigero cya 80%.

Yagize ati “ urabona bariya baturage batuye mu mugi wa Goma bahahira I Gisenyi ibyo kurya nk’imboga,inyama,amazi mbese hafi yabyose niho babikura.kongera kubafungira rero kandi n’inzara bavanye muri Covid itarashira n’ukwirengagiza uburenganzira bw’ibanze bw’umuturage.”

Karegeya akomeza avuga ko umupaka uhuza Congo n’u Rwanda utahungabanya ubukungu bw’abanye congo gusa mugihe waba ufunzwe, kuko n’abanyarwanda bawuturaniye ariho bashakira amaramuko mu buryo bwo kuhacururiza no gukora akazi k’imibyizi mu bwubatsi n’ibindi..

Ubukana bwo gufunga umupaka uhuza urwanda na Congo bitera igihombo gikabije ku mpande zombie. Ku ruhande rw’u Rwanda , Muri 2019, rwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 372 z’amadolari ya Amerika, bingana na 32% by’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga, ariko aya mafaranga yagabanutse agera kuri miliyoni 88 z’amadolari ya Amerika muri 2020 kubera icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka.