Print

Goma: Umupolisi wasabye abatuye Goma gufata imipanga bakarwanya ’M23’ amerewe nabi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2022 Yasuwe: 4081

Umupolisi mukuru mu ntara ya Kivu ya ruguru yumvikanye abwira akarasisi k’abapolisi kubwira abaturage gufata ibikoresho gakondo nk’imipanga bakarwanya abashaka gutera umujyi wa Goma.

Video ye avuga ibyo yakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga abanyecongo benshi bayigarukaho, bamwe bamushyigikira abandi bamunenga.

Ni mu gihe ingabo za leta inyeshyamba zihanganye n’umutwe wa M23 mu mirwano iri kubera mu bice by’inkengero za Goma mu birometero bisaga 20.

Abwira abapolisi benshi ku karasisi, uyu yumvikana mw’Ilingala avuga ati: "Mubwire n’abagore, n’abahungu banyu bose ko iyi ntambara ku mwanzi ari iya rubanda…

…barwane n’amaboko, bafate intwaro zose bafite, imipanga, ndembo…tujye ku rugamba ntibadukure hano."

Hari abagaragaje ko amagambo y’uyu mupolisi ashobora gutera kwibasirwa kw’abanyecongo bavuga Ikinyarwanda mu gihe abategetsi bavuga ko M23 irimo gufashwa na leta y’u Rwanda.

Kuri Twitter, umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya yavuze ko amagambo y’u rwango no guhamagarira abantu gufata imipanga "ateye inkeke zikomeye kandi akwiye gucibwa".

Ati: "guverineri wa gisirikare [wa Kivu ya ruguru] yahamagawe ngo asubize ku murongo uriya mupolisi." Yongeraho ko amagambo nk’ariya ari ayo "kwamaganwa no guhanwa".

M23 yasohoye itangazo yamagana "amagambo ahamagarira urwango" y’uriya mupolisi, ivuga ko uyu ari umupolisi w’ipeti rya Commissaire divisionnaire adjoint, ko yayavuze kuwa gatatu tariki 25 Gicurasi.

U Rwanda rwongeye gushyirwa mu majwi

Abategetsi ba gisivile na gisirikare muri DR Congo muri iyi minsi bongeye kumvikana bashinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Kuwa gatatu, nyuma y’inama ya minisitiri w’intebe, abakuru b’ingabo na polisi i Kinshasa biga ku mirwano muri Kivu ya ruguru, Patrick Muyaya yabwiye abanyamakuru ati:

"Dushingiye ku byo dufite biva ku rubuga [rw’intambara] biraboneka ko rwose hari ugucyeka gukomeye k’ubufasha bwaba bwarahawe M23 buvuye ku Rwanda".

Yongeyeho ko ibyo babibwiye itsinda ry’akarere ry’ubugenzuzi mu by’umutekano kandi ko "umukuru w’iryo tsinda muri aka kanya ari i Kigali ngo abereke ibyo bimenyetso."

U Rwanda ntacyo ruravuga ku byo rushinjwa n’abategetsi ba DR Congo. Gusa mu mezi ashize leta ya Kigali yavuze ko idafasha izo nyeshyamba.

BBC


Comments

Mike 26 May 2022

Harya iyo niyo democracy cyangwa ni akajagari !? Aho buriwese avuga ibyo ashaka uko abonye?! akavuga nibyatwika igihugu ngo ni ubwisanzure ! Ibi ngo nibyo ba Barafinda, Ntaganda na Ingabire harya birirwa baharanira ko abanyarwanda bajyamo?! Abakongomani bimaze kubageza kuki uretse mwirirwa bajya impaka ngo z’uko bakubaka igihugu bagahigira muri urwo kuko habura ufata icyemezo ! Ubundi harya ibijyanye n’umutekano w’igihugu bivugwa n’ubonetse wese? Je pense non . Aho nibo tubera smart !!