Print

Uwikuzo wafotowe ari kwigira ku muhanda abifatanyije no gucuruza yahinduriwe ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2022 Yasuwe: 5798

Umukobwa witwa Amina Uwikuzo,wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto yafotowe ubwo yari yicaye ku muhanda, ari gusubiramo amasomo nyamara ari no gucuruza imbuto kugira ngo atunge umuryango we,yahuye n’abagiraneza bamuhindurira ubuzima.

Uyu mukobwa washimishije benshi kubera umurava we,yabonye buruse yatewe inkunga n’ishuri ry’abayobozi ba Rwamagana.

Inkunga yahawe ikubiyemo kwishyurirwa amafaranga y’ishuri asaga 351 000 FRW,ubwo bivuze ko ku mwaka agomba kwishyurirwa 1, 053, 000 FRW.

Uwikuzo,wiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye kuri Groupe Scolaire Mburabuturo, ntacyo azishyura, kandi azajya ku ishuri rishya mu gihembwe gitaha.

Mu banyuzwe n’ifoto y’uyu mwana w’umukobwa yashyizwe hanze bwa mbere na Tito Harerimana kuwa 14 Gicurasi 2022,harimo umuyobozi w’ishuri rya Rwamagana Leaders’ School, wemeye kumurihira amashuri.

Ku wa kabiri, Uwikuzo na nyina, Marciana Mujawimana n’abanyamakuru barimo aba The New Times yakoze inkuru yatumye uyu mwana abona ubufasha, basuye iri shuri rikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, aho ubuyobozi bwahaye buruse Uwikuzo.

Umuyobozi w’iryo shuri, Moses Ssenyonjo, avuga ko yabanje gusoma inkuru ku rubuga rwa Facebook rwa The New Times kandi byamukoze ku mutima, ni bwo yahise yungurana ibitekerezo na bagenzi be ku cyakorwa kugira ngo Uwikuzo afashwe kwiga.

Ssenyonjo yabwiye The New Times ati: "Nasomye inkuru kandi byankoze ku mutima rwose, nibwo nahisemo kumugeraho ku buryo dushobora kumufasha kwiga.

Iyo usomye inkuru ye, ubona ejo hazaza he hadashyigikiwe. Twaje rero kumushyigikira kugira ngo asohoze inzozi ze."

Kimwe nabandi banyeshuri ishuri rifasha, Ssenyonjo avuga ko buruse izahabwa Uwikuzo yuzuye kuko bafasha abanyeshuri baturuka mu miryango itandukanye.

Ati: "Ku bijyanye na Uwikuzo, turashaka kujyana nawe muri uru rugendo, guhera muriS4 kugeza muri S6. Nta kintu na kimwe dushaka kuri buruse ye, turashaka ko akura nk’abandi banyeshuri.

Turashaka ko akora nk’abandi banyeshuri. Tumutezeho byinshi.Iri shuri rifasha abana benshi bo mu miryango itishoboye, cyane cyane abakobwa, bahora bafite ibyago byo guta ishuri.

Ishuri rizaha Uwikuzo ibintu byose, birimo imyenda, amafunguro n’ibikoresho by’ishuri.Azajya ku ishuri ubwo umwaka wa 4 uzaba utangiye.

Uwikuzo yishimye cyane yagize ati: “Ndashimira Imana kuri aya mahirwe. Ndishimye.Imana ihe umugisha iri shuri.

Ntabwo nzatenguha iri shuri. Nzakora ibishoboka byose. Nshobora kandi gusezeranya mama ko ngiye gukoresha aya mahirwe kandi nibande ku myigire yanjye kugira ngo nzabe umuntu ukomeye ejo hazaza."

Ifoto itunguranye yafashwe n’umuntu bisanzwe yahindurye ejo hazaza ha Uwikuzo n’umuryango we, nyamara kuri we byari ibintu bisanzwe.

Nyuma y’ishuri, yajyaga kugurisha imbuto ku muhanda kugira ngo afashe nyina ubarera wenyine n’abavandimwe be 5.

Nyina akora imirimo 2 iciriritse kugira ngo abashe gutunga abana be, yishimiye bikomeye aya mahirwe yahawe umwana we ngo bbyibuze bizamukuraho umutwaro wo kwishyura 24,000 by’ishuri yatangaga.

IVOMO:The New Times


Comments

rachel 27 May 2022

Umuyobozi ninkuwo ahubwo namusabira kuzamurwa muntera aho azabasha gufasha benshi