Print

Umusore uheruka gukorera ibirori by’isabukuru mu irimbi ari mu mazi abira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2022 Yasuwe: 2113

Umukinnyi wa filimi unazitunganya wo mu gihugu cya Ghana wahisemo kwizihiriza isabukuru ye mu irimbi yahishuye ko ubu amarewe nabi n’abazimu bashaka ubuzima bwe.

Amashusho y’ibi birori byo mu irimbi yagiye ku mbuga nkoranyambaga aca ibintu aho benshi batunguwe n’uyu mwanzuro.

Bwana Nkrumah Samuel yizihirije isabukuru ye mu irimbi netse yari akikijwe n’inshuti ze kugira ngo zimufashe gutuma uyu munsi utazibagirana mu buzima bwe.

Yavuze ko atari yarigeze atekereza ko ingaruka z’icyemezo cye cyo kwizihiriza iyi sabukuru ye mu irimbi.

Mu kiganiro yahaye Abena Gold, uyu mukinnyi wa filimi yavuze ko ubuzima bwe butameze neza kuva uwo munsi.Ngo ari guhigwa n’abazimu atekereza ko bashaka ubuzima bwe.

Uyu musore ukiri muto avuga ko yahisemo gukorera isabukuru ye mu irimbi kugira ngo atange ubutumwa bw’uko isabukuru y’umuntu atari ukwiyongera k’umwaka ku buzima bw’umuntu gusa, ahubwo haba hanagabanutseho umwaka umwe kuyo umuntu azamara ku isi.