Print

Kourtney Kardashian yahishuye ko yategetswe na Muganga kunywa intanga z’umugabo we

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 26 May 2022 Yasuwe: 1922

Kourtney Kardashian umugore wa yatangaje ko yategetswe na muganga kujya anywa intanga (Cum) z’umugabo we inshuro 4 mu cyumweru.

Ibi yabitangaje mu gice cya 26 cya Hulu cyitwa The Kardashians, Kourtney Kardashian yavuze ko inzobere yamugiriye inama yo kunywa amasohoro ya Travis Barker mu rugendo rwabo rwo kubyara.

Avuga ko ibi yabibwiye n’impuguke ubwo baganiraga akamubwira ko ababara ku rutugu bakaboneraho kuganira kubijyanye na tiroyide.

Kourtney yagize ati: "sinshobora kwibuka ibyo yavuze, niba byari bike cyangwa byinshi". "Ariko yambwiye ko ikintu cyamfasha ari ukunywa intanga za Travis byibura nk’inshuro enye mu cyumweru.

Kourtney yakomeje avuga ko ibyo basabwe na muganga bitakunze ahubwo icyo bagiye gukora ari ukwita ku isuku yabo cyane.

Aba bombi baherutse gukora ubukwe bwa gatatu bwahuruje ibyamamare bitandukanye birimo na Bionce ndetse n’umuryango w’aba Kardashian wose akomokamo.