Print

Yatawe muri yombi azira gusambanya ihene y’abandi yarangiza akayiba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 May 2022 Yasuwe: 1002

Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 10 Gicurasi rishyira ku wa gatatu 11 Gicurasi, 2022, mu isambu y’ahitwa i Chaintreaux (Seine-et-Marne) mu Bufaransa, Umusore w’imyaka 25 y afashwe amashusho asambanya ihene arangije arayiba.

Umusore w’imyaka 25 yinjiye mu kiraro cy’ihene kuyiba no kuyifata ku ngufu i Seine-et-Marne, mu Bufaransa. Yafashwe amashusho na camera za CCTV.

Mu gihe abandi bagabo bimara ipfa ryo gutera akabariro ku bagore, uyu musore w’imyaka 25 yahisemo gusambanya ihene.

Mu mashusho yatangajwe na kamera y’umutekano, ukekwaho icyaha yagaragaye arimo gusambanya iyi nyamaswa hanyuma arayiba ayinjiza mu modoka.

Nyuma yo kwitwikira ijoro agakorera ibya mfura mbi iyi hene,bukeye bw’aho nyirayo yinjiye mu kiraro abura imwe mu ihene ze,ahitamo kwifashisha camera zo kugenzura.Yabonye iki gikorwa gitangaje cy’uyu musore.

Nyuma yo kureba neza, nyir’ihene yabashije kumenya imodoka y’umujura wayibye aranayisambanya. Yahise abimenyesha abapolisi bamuta muri yombi.

Abajijwe n’aba bapolisi,uyu musore yemeye ko yakoze ibyo byaha byombi ndetse yasobanuye ko "akunda gusambanya ihene kurusha bagore."

Uyu mugabo, wari utazwi mu butabera, azaburanishwa mu Gushyingo 2022, akurikiranyweho icyaha cyo kugirira nabi inyamaswa zo mu rugo, zororwa cyangwa zafashwe. Ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amayero 45.000.