Print

Rick Ross yemeje ku mugaragaro ko ari mu rukundo na Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond Platnumz

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 May 2022 Yasuwe: 1357

Umuraperi w’umunyamerika Rick Ross yemeje ko akundana na Hamisa Mobetto, wahoze ari umukunzi akanabyarana n’umuhanzi wa Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya.

Uyu mugore wamenyekanye cyane kuri TV muri Tanzaniya nyuma agahinduka ari mu rukundo n’uyu muraperi washinze Maybach Music ndetse bombi bakoreye ikiganiro kuri Instagram imbonankubone aho baganiriye kuri EP y’uyu mukobwa nshya basubiza ibibazo bike by’abafana.

Mbere, Hamisa na Ross bombi bamaganye iby’urukundo hagati yabo, bakomeza bavuga ko ari inshuti nziza. Ariko guhurira kwabo i Dubai mu Gushyingo 2021 byateye benshi kubibazaho cyane ko bagaragaye bari gusomana.

Umwaka ushize, ubwo yaganiraga na radiyo imwe y’iwabo, Ross yavuze ko we na Hamisa bari kumwe, ariko ntiyatanga ibisobanuro ku miterere y’umubano wabo.

Ubwo baganiraga muri icyo kiganiro cya Live kuri Instagram,Hamisa Mobetto yabwiye Rick Ross ko abantu bifuza kumenya niba bakundana.

Hamisa yagize ati "abantu bashaka kumenya niba dukundana." Rick Ross na we yahise amusubiza ati "yego, ni uwanjye."

Mobetto yahise na we amubaza igihe azazanira inkwano kuko ngo Mama we ahora amubaza igihe azazira.

Ati "mama arashaka inka. Uribuka inshuro ya nyuma muvugana... yambajije igihe uzazanira inka z’inkwano, namubwiye ko ngiye kukuvugisha."

Rick Ross yamusubije ko nta kibazo agirana n’inyamaswa bityo ko gutanga inka nk’inkwano nta kibazo kirimo.

Hamisa na Ross bahuye bwa mbere mu mpera z’Ugushyingo i Dubai nyuma yo gukundanira kuri Instagram amezi make.

Basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga urukurikirane rwa videwo bari kumwe ndetse Ross aririmbira mu kabyiniro nijoro aherekejwe na Hamisa.

Rick Ross yatangiye kwerekana ko yakunze Hamisa nyuma yo gushyira ibitekerezo ku mafoto ye na za emojis.Amaherezo, byarangiye bakundanye.