Print

U Rwanda rwungutse abapilote bashya 17[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 27 May 2022 Yasuwe: 1428

Ishuri ryigisha gutwara indege mu Rwanda ,Akagera Aviation kuri uyu wa Kane ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 17 bari bamaze bamaze imyaka 2 biga ibijyanye no gutwara indege za gisivile.

Abanyarwanda 17 babonye impamyabushobozi zo gutwara indege za gisivile. Ni nyuma y’imyaka 2 bigishwa n’ikigo Akagera Aviation gikorera mu Rwanda. Ubusanzwe abatwara indege za gisivili bigiraga hanze y’igihugu. Abarangije amasomo yabo baravuga ko bishimiye kuba bageze k7 nzozi zabo.

Ababyeyi bafite abana basoje amasomo yo gutwara indege muri Akagera Aviation bashimiye Leta yatanze amahirwe nk’aya ataboneka mubihugu byose.

Umunyamabanga Wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Eng Uwase Patriciw avuga ko iyi ari indi ntambwe itewe mu cyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kwihaza mu mirimo imwe n’imwa yajyaga ikorwa n’abanyamahanga.

Umuyobozi wa Akagera Aviation Nkurikiyimfura Patrick avuga ko abarangije gutwara indege baba bafite ubushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga kandi ko iki kigo kizakomeza gukora ibishoboka byose mu kubaka ubushobozi bw’abatwara indege.

Aba 17 basoje amasomo mu gutwara indege za gisivile baje biyongera ku babarirwa muri 50 bize gutwara indege za kajugujugu mu myaka 9 Ishize.