Print

Rutahizamu Andy Carroll yafotowe yararanye n’ihabara habura ibyumweru 2 ngo ubukwe bwe bube

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 May 2022 Yasuwe: 1750

Andy Carroll wahoze ari rutahizamu wa Liverpool n’Ubwongereza yafotowe aryamanye n’umukobwa w’ihabara ufite imisatsi y’umuhondo,birirwanye basindana muri hoteli,nyamara habura ibyumweru bibiri ngo akore ubukwe.

Uyu wahoze ari rutahizamu w’Ubwongereza w’imyaka 33, yishimanye cyane n’uyu mukobwa witwa Taylor Jane Wilkey nyuma yo kwerekeza i Dubai kugira ngo ajye gutegura ubukwe bwe.

Andy Carroll yagaragaye aryamye mu buriri bumwe n’uriya mukobwa nyamara mu byumweru bibiri biri imbere ari gutegura ubukwe bwe na Billi Mucklow wamamaye kuri TV.

Amafoto ye na Taylor ku buriri bumwe ndetse bagiye mu bwogero bumwe yagiye ahagaragara. Umwe mu bantu bayabonye yagize ati: “Ibi biteye isoni kandi ubukwe buri hafi.”

Uyu rutahizamu ukunze kugira imvune w’imyaka 33, yasohokanye n’umugore we-Billi Mucklow i Dubai mu cyumweru gishize bakora ibirori byo kwitegura ubukwe mbere y’uko aba bataha bamusiga i Dubai.

Nyuma y’iminsi ibiri umukunzi we n’abo bai kumwe bagiye,uyu wahoze akinira Newcastle na Liverpool,yatangije ibirori bye bwite - maze amara umunsi woe asangira n’umuyobozi w’akabari Taylor Jane Wilkey.

Batangiye kunywa inzoga saa sita kuri aka kabari ka Cove Beach club.

Carroll yahise amutumira hamwe na bagenzi be bombi barasangira mbere yo kwerekeza muri hoteri mu gusoza ibirori.

Amafoto ya nijoro - harimo iya Taylor aryamye iruhande rwa Carroll ku buriri, Carroll yambaye ubusa, ndetse n’imwe uyu mugore ari mu bwogero bwabo bwite.Hari n’indi yari yambaye imyenda yo kurarana ya Carroll.

Uyu muyobozi w’akabari yoherereje aya mafoto inshuti ye mu butumwa bwo kuri Snapchat,nayo ihita iyakwirakwiza ahita agera hose.