Print

Dore ingaruka ziba ku muntu ufuhira uwo bakundana agakabya

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 27 May 2022 Yasuwe: 850

Zimwe mu ngaruka zishobora kugera ku muntu ufuha agakabya

1. Kubaho wigereranya n’abandi

Gufuha cyane bishobora gutuma utabaho mu buzima bwawe wakabaye urimo kuko uhora ubaho umeze nk’uhanganye rimwe na rimwe ugashaka kumera nka runaka kuko wamubonanye n’umukunzi wawe ugashaka kumera nkawe kubera gutekereza ko hari icyo akurusha kandi baravuga ngo ingendo y’undi iravuna.

2. Gufuha bishobora gutuma abantu bakubonamo kwikunda no kwiyemera

Gufuhira bikabije umukunzi wawe kugeza ha handi wumva wamuyobora muri byose kugeza no mu bitekerezo, aho utazongera kumuha n’umwanya ngo akubwire icyo atekereza ku ngingo runaka , ugasigara ari wowe umubwira ngo kora iki, iki kireke, we atigeze abaza umutimanama we , bigaragaza ko wikunda birenze urugero cyangwa ko uri n’umwiyemezi ndetse n’umunyagitugu mu rukundo, akenshi binamuha iyo shusho mu buzima bwawe busanzwe bwo hanze y’urukundo.

3. Gufuha cyane bishobora kugutakariza icyizera haba kuri wowe ndetse n’umukunzi wawe

Iyo ufuha cyane bituma ubaho nta kizere wifitiyekuko uhorana ubwoba bwo kubura uwo ukunda, ku rundi ruhande kandi na none n’uwo mukundana agutakariza icyizere rimwe na rimwe bishobora gutuma urukundo rwanyu ruyoyoka.

4. Gufuha bitera gucana inyuma no kubenga

Ubangamirwaga no gufuhirwa iyo agize amahirwe agahura n’undi umukunda atamufuhira ahita areka wa wundi wamufuhiraga rimwe na rimwe atanamubwiye.

5. Gufuha birema indi shusho itari nziza kuwo mukundana ukunda

Iyo umwe mu bakundana afuhira mugenzi we aba amutera kubihirwa mu rukundo. Niba umukunzi wawe agira aho ajya ukamugenzura bikabije ndetse ukumva byakubujije amahoro umenye ko we atabyizera nk’urukundo gusa ahubwo afite ibindi bitekerezo byinshi biziramo : Urugero, Ntanyizera, abona namuca inyuma, abona ndi mwiza cyane ku buryo atekereza ko abandi bamuntwara, azi ibyo ajya akora iyo aba yagiye ku buryo atekereza ko nanjye aribyo nakora

6. Kubaho mu buzima bw’ikinyoma

Biragoye ko mu gihe umuntu wamweretse ko umufuhira bikabije yakubera umunyakuri kabone nubwo haba hari ikitagenze neza nta ruhare yabigizemo bizamusaba kukubeshya kugirango abone ko utuje kandi wishimye.