Print

Mo Farah n’ibindi byamamare bitandukanye basuye u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 May 2022 Yasuwe: 540

Icyamamare mu mukino wo kwiruka Mo Farah ari mu Rwanda, aho yitabiriye Marato Mpuzamahanga y’Amahoro (Kigali Peace Marathon) izaba ku Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022.

Mohamed Farah, wavukiye i Mogadishu muri Somalia ariko akaba afite ubwenegihugu bw’Abongereza, yaciye agahigo ku Isi mu kwiruka metero 10,000 na metero 5000.

Mo Farah w’imyaka 39, usanzwe ufite imidali ine ya zahabu mu mikino Olympique guhera muri 2008-2016.

Mo Farah wahawe izina rya "Sir" n’Umwamikazi w’Ubwongereza kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze muri siporo yo ngororamubiri.

Muri 2020,Mo Salah yaciye agahigo ku Isi yiruka metero 21,330 mu gihe cy’isaha imwe, akuraho agahigo k’Umunya-Ethiopia Haile Gebrselassie mu 2007 wari wirutse metero 21,285 mu isaha imwe.

Mu mpera z’iki cyumweru i Kigali harahurira ibyamamare mu ngeri zitandukanye kuko uretse Mo Farah wamenyekanye mu mukino wo gusiganwa ku maguru, uri mu Rwanda ku mpamvu za Marathon Mpuzamahanga y’Amahoro hari kandi n’ Umuraperi wo muri Ghana, M.anifest.

Abandi bari bube bari i Kigali muri iyi Weekend ni Winston Duke, umukinnyi wa filime wamenyekanye muri Black Panther na Ludovic Giuly, Umufaransa wakiniye FC Barcelone.