Print

Umusore w’imyaka 19 yambitse impeta umukecuru w’imyaka 76 ahita aha gasopo abamunenze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 May 2022 Yasuwe: 1550

Umusore w’imyaka 19 yambitse impeta umukunzi we ukuze bihagije ku buryo yamubera nyirakuru.

Giuseppe D’Anna, ufite imyaka 19, yasangije amashusho abakunzi be gahunda ye yo gushyingiranwa n’uyu mukecuru w’imyaka 76 kuri TikTok.

Iyi videwo imaze kurebwa inshuro zirenga 138.500, yanditseho ngo “La nostra promessa” (amasezerano yacu).

Muri videwo, hagaragaramo umusore ukiri muto apfukamye imbere y’umukunzi we,afashe ibipurizo byinshi biriho umutima mu ntoki kandi asoma cyane umukunzi we.

Video yerekanye kandi impeta ya diamant yambitse uyu mukunzi we umurusha imyaka myinshi.

D’Anna yanditse ati: "Iyi ni intangiriro y’umubano w’igihe kirekire", hanyuma akurikizaho yifoto ye n’umukunzi we.

Iyi videwo yakwirakwijwe cyane kuri TikTok, abayirebye barenga 50.000 batanze ibitekerezo kuri urwo rukundo rudasanzwe.

Abakoresha interineti baneguye bikomeye aba bombi kubera ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo.

Benshi mu bakoresha Tik Tok bashinje D’Anna kubeshya uyu mukecuru kugira ngo amutware amafaranga ye

Umwe yanditse ati “Nyogokuru afite miliyari zingahe kuri konti ye?