Ni umuhango wabaye ejo kuwa 27 Gicurasi 2022 nkuko yabigaragaje yifashishije urukuta rwe rwa Instagram aho yashyizeho amafoto amugaragaza arahira afashe ku ibendera ry’Igihugu.
Uyu mukobwa aherutse kwambikwa impeta n’umukunzi we bamaranye imyaka igera ku icumi ari nawe bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko.
Kecapu aherutse kugirana ikiganiro na Yago ahishura byinshi ku rukundo rwe n’umukunzi we bagiye kubana ashimangira koyishimiye urukundo arimo.
Umunyamakuru yamubajije imbamutima ze nyuma yo kwambikwa impeta yavuze ko yishimye cyane kuko agiye kubana n’umuntu akunda kandi yasabye Imana. ati" Ikintu nishimiye cyane gituma nanamukunda nkanamwubaha nuko anzi neza atari wa muntu binsaba kumwisobanuraho, kandi ntekereza ko bizanadufasha kubana neza kuko twese tuzi icyo dushaka.