Print

Abakobwa bato barwanye bapfa umuhungu umwe yica undi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 May 2022 Yasuwe: 3471

Umunyeshuri w’imyaka 16 wo muri Nkwadum D / A High School mu Karere ka Akontombra, mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Ghana yapfuye nyuma yo guterwa icyuma mu gituza n’umunyeshuri w’imyaka 15 barwanaga.

Nk’uko urubuga rwa myjoyonline.com rubitangaza ngo abangavu 2 barwanye bivugwa ko bapfaga umwana w’umuhungu bakundaga hanyuma umwe muri bo yica undi.

Kiriya kinyamakuru kivuga ko umurambo wa nyakwigendera uzwi ku izina rya Akua Kumah, wajyanwe mu bitaro bya leta bya Sefwi-Wiawso kugira ngo usuzumwe.

Hagati aho, ukekwaho icyaha, Francisca Hayford, bivugwa ko afungiye i Sefwi-Akontombra kugira ngo afashe mu iperereza.

Umudepite wa Nkwadum, Isaac Etsie, yatangaje ko habaye ubwumvikane buke hagati y’aba banyeshuri bombi ubwo bavaga ku ishuri ku wa mbere, bikaviramo urupfu rubabaje umwe muri bo.

Mu magambo ye yabwiye myjoyonline.com yagize ati: "Ku mugoroba wo kuwa mbere, namenyeshejwe ko abanyeshuri babiri barimo batongana, kandi mu gihe cyo kurwana umwana w’imyaka 15 yateye icyuma umwana w’imyaka 16 mu gituza."

Ibitangazamakuru byatangaje ko umuganga ku kigo nderabuzima cya Sefwi Nsawora, Charles Kwabena Amoako, yavuze ko uwatewe icyuma yazanwe yapfuye.


Comments

Nzeyimana 29 May 2022

Ntakundi, ubwo nyine baribahaze bogatsindwa