Print

Donald Trump yibasiye Leta ya Biden ashinja kunanirwa kwita ku mutekano w’amashuri igaha akayabo Ukraine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 May 2022 Yasuwe: 1544

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye abadepite b’iki gihugu kwita ku gushyira amafaranga mu gucunga umutekano w’amashuri aho kuyashora mu guha imfashanyo ya gisirikare Ukraine.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yahuje abashyigikiye itegeko riha uburenganzira abaturage bwo gutunga intwaro.

Trump ntiyumva ukuntu Amerika "ishobora kuba ifite miliyaridi 40 z’amadorari yo kohereza muri Ukraine" ariko ikaba idashobora gucunga umutekano w’amashuri.

Mw’iri jambo yavuze mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu agakomerwa amashyi menshi cyane, Trump yagize ati: "Mbere y’uko tujya kubaka ibindi bihugu kw’isi, twari dukwiriye kubanza kubakira abana bacu amashuri atekanye mu gihugu cyacu".

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Sena n’Abadepite ba Amerika (Congrès/Congress) bemeje ku rugero runini imfashanyo ya gisirikare kuri Ukraine ingana hafi na miliyaridi 40 z’amadorari y’abanyamerika.

Yose hamwe,iyi nteko ishinga amategeko imitwe yombi yemeje ko bamaze kohereza miliyaridi 54 z’amadorari y’abanyamerika muri Ukraine kuva Uburusiya buteye iki gihugu mu kwa kabiri.

Trump yagize ati: "Congrès itegerejweho kwemeza vuba na bwangu ibyo kugarura ifaranga ryose twakoreshejwe muri ya mafaranga yo gufasha abakozweko na Covid.

"Intara niziyasubize hanyuma akoreshwe vuba mu gushyiraho uburyo butavogerwa bwo gucunga umutekano ku mashuri yose yo ku butaka bwacu".

Trump yamaganye abasaba ko haba gusuzuma ibijyanye no gutunga intwaro, akavuga ko abanyamerika bakwiriye kugira uburenganzira bwo kwivuna "umwanzi".

Yasabye ko ahubwo hasubirwamo "kuva hasi kugera hejuru" gahunda ijyanye no gucunga umutekano w’amashuri, nko gushyiraho irembo rimwe ricunzwe cyane ku bigo by’amashuri, harimo ubuhanga bwo gucunga ko nta muntu winjiza icyuma kandi ishuri ryose rikaba rifite umupolisi ufite imbunda.

Yashinje aba Democrats gukumira ingamba zo gucungira abantu umutekano nk’izi.

Uyu mu Repubulikani wahoze ayoboye Amerika yatangiye ijambo rye asoma amazina y’abaguye mu gitero cy’umusore witwaje intwaro i Uvalde, rimwe ku rindi.

Arangije gusoma amazina y’abantu 21 bose biciwe muri icyo gitero ku ishure i Uvalde, Trump yavuze ko kuba hari ikibi ariyo mpamvu itegeko ryemerera abaturage gutunga intwaro rigumaho.

Trump yavuze aya magambo nyuma y’iminsi mike abantu 21, barimo abana 19, biciwe mu gitero cy’umusore witwaje intwaro kw’ishuri rimwe ryo muri Texas.