Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma abantu batandukana barabanye bakundanye
1. Kumva amabwire
Amagambo ashobora kwinjira mu rugo rw’abashakanye bakayaha umwanya ajya atuma umwe yumva azinutswe undi kubera ibyo abwirwa bitari byiza k’uwo babana.umuntu ukeneye kubakana n’uwo bashakanye kandi bakabana akaramata ntaba agomba kumva amabwire ngo ayahe agaciro
2.Guhorana intonganya
Kutavugana neza mu rugo rw’abashakanye ni kimwe mu bituma umwe mu bashakanye afata icyemezo cyo gutana n’uwo babanaga kuko nta muntu wapfa kwihanganira mugenzi we babana mu rugo uhora avuga nabi kuko iyo abantu bashakanye, baba bakeneye kugira ibyishimo mu rugo rwabo. Iyo umwe mu bashakanye akomeje kwihanganira intonganya zihora mu rugo, igihe kiragera kwa kwihangana kugashira akumva batandukana.
3. Kumena amabanga y’urugo
Akenshi iyo umwe mu bashakanye agiye avuga mugenzi we cyangwa amena amabanga y’urugo ntibyorohera undi kubyihanganira kuko ahita yumva ko uwo yita ko bajya inama nta banga agira bigatuma yahitamo gutandukana nawe.
4. Kutajya inama mu rugo
Iyo abantu babana batajya inama mu rugo rwabo ngo bafate ingamba zo kurwubaka rugakomera ahubwo ibyemezo byose bigafatwa n’umuntu umwe, usanga hari ubangamiwe bigasa nk’aho we ntacyo amaze mu rugo maze akaba yatekereza gutandukana n’uwo bashakanye kuko aba abona nta bufatanye buri mu rugo.