Print

Amerika yasabye ko hakorwa iperereza ku birego byo gufasha M23 RDC ishinja u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 May 2022 Yasuwe: 1083

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zasabye ko hakwiye gukorwa iperereza ku birego Repubulika Iraranira Demokarasi ya Congo (RDC) ishinja u Rwanda byo gufasha no gushyigikira umutwe w’inyeshyamba za M23.

Umuyobozi wa Komisiyo ya Sena ya USA ishinzwe ububanyi n’amahanga, Senateri Bob Mendez yavuze ko iryo perereza rikenewe kugira ngo nihaboneka ibihamya bifatika u Rwanda rube rwafatirwa ibihano bigenerwa ibihugu bitera inkunga imitwe yitwaje intwaro.

Mu itangazo rigufi yasohoye mu mpera z’icyumweru gishize, Bob Mendez yavuze ko yamenyeshejwe ko Leta y’u Rwanda yihishe inyuma y’ibitero bya M23 ku butaka bwa RDC byibasiye abasirikare ba FARDC, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abasivili.

Mendez yongeyeho ko umuntu wese cyangwa igihugu bihamwe no gufasha umutwe witwaje intwaro mu buryo ubwo ari bwo bwose, bibiryozwa kandi bigafatirwa ibihano.

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibyo ishinjwa na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ko itera inkunga umutwe wa M23, mu ntambara bahanganyemo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangarije RBA ko iki ari ikibazo kiri hagati y’Abanyekongo ubwabo, bakwiye kwicara hamwe bakagishakira ibisubizo.

Hashize iminsi mike guverinoma ya DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe w’abarwanyi wa M23, uhanganye n’ingabo z’iki gihugu mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Mukurarinda yavuze ko ari ikibazo cy’amateka kiri hagati y’abatuye iki gihugu ubwabo, bakwiriye gushakira ibisubizo.

Yasabye ko igihugu cyagaragaza ibimenyetso bifatika aho gushyira abantu mu rujijo.