Print

USA: Perezida Joe Biden n’umugore we bunamiye abana baherutse kwicirwa muri Robb Elementary school[AMAFOTO]

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 30 May 2022 Yasuwe: 431

Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 29 Gicurasi 2022 mu mujyi wa Uvalde uhereeye muri Leta ya Texas aho basuye imiryango yasigaye baboneraho kunamira inzirakarengane zirimo abana ndetse n’abarezi.

Aba bose bishwe n’umusore w’imyaka 18 tariki 24 Gicurasi 2022 winjiranye imbunda muri iki kigo arekurira umuriro mu banyeshuri n’abarezi igikorwa kiri gutuma bamwe mu banyamerika basaba ko itegeko ryemera imbunda rikurwaho.

Perezida Joe Biden n’umugore we basuye uru rwibutso rw’ishuri ruriho amafoto y’aba bana bitwaje indabyo ndetse bagendaga bakora kuri buri foto.

Perezida Joe Biden n’umugore we bifatanyije n’imiryango mu isengesho

Bahumurije imiryango isigaye

Abari aho bose bari bashishikajwe no gufata amafoto