Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 29 Gicurasi 2022 mu mujyi wa Uvalde uhereeye muri Leta ya Texas aho basuye imiryango yasigaye baboneraho kunamira inzirakarengane zirimo abana ndetse n’abarezi.
Aba bose bishwe n’umusore w’imyaka 18 tariki 24 Gicurasi 2022 winjiranye imbunda muri iki kigo arekurira umuriro mu banyeshuri n’abarezi igikorwa kiri gutuma bamwe mu banyamerika basaba ko itegeko ryemera imbunda rikurwaho.
Perezida Joe Biden n’umugore we basuye uru rwibutso rw’ishuri ruriho amafoto y’aba bana bitwaje indabyo ndetse bagendaga bakora kuri buri foto.
Perezida Joe Biden n’umugore we bifatanyije n’imiryango mu isengesho
Bahumurije imiryango isigaye
Abari aho bose bari bashishikajwe no gufata amafoto