Print

DRC: Hakozwe imyigaragambyo yirukana ambasaderi w’u Rwanda

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 May 2022 Yasuwe: 3574

Iyi myigaragambyo igamije cyane cyane kumenyesha umudipolomate w’u Rwanda ko “barambiwe” ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo, n’urwego rwo gushyigikira imitwe y’iterabwoba ariko tunasaba ko Bwana Amb-Karega yuhita ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

Umuyobozi w’uru rubuga rwa Politiki ,Me Constant Mutamba, yabimenyesheje mu ibirwa yandikiye Guverineri w’Umujyi wa Kinshasa ku ya 26 Gicurasi kugira ngo amumenyeshe uko iki gikorwa cy’abaturage kizagenda.

Perezida wa DYPRO ashingira ibikorwa bye ku bitenganywa n’ingingo ya 63 y’itegeko Nshinga iteganya ko “Umunyekongo wese afite uburenganzira n’inshingano byo kurengera igihugu n’ubusugire bwacyo mu gihe hari iterabwoba cyangwa igitero cyo hanze”.

Hagati aho ,abatavuga rumwe na Leta bibumbiye muri DYPRO bishimiye cyane ingamba za mbere guverinoma zo kwamagana u Rwanda muri Congo kandi birayishimisha nk’uko nkuru dukesha Media Congo .et ikomeza ibivuga.

Ku bijyanye n’ihagarikwa ry’indege za sosiyete itwara abagenzi mu kirere ya RwandaAir zijya muri DRC,DYPRO ,mu gihe ishima aya mahitamo,”Yizera ko iki gikorwa kigomba kujyana no kwirukana amabasaderi w’u Rwanda ndetse no guhamaraga I Kinshasa amabasaderi wa DRC i Kigali nk’ingamba zishoboka zakukira”.

Muri iyi minsi ishize ,ingabo za Congo zahanganye bikomeye n’inyeshyamba za M23 Abanyekongo bakomeje kwemeza ko zishigikiwe n’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo u Rwanda rwakunze guhakana ahubwo rukaba rushinja Igisikare cya FARDC gufatanya na FDLR mu gushimuta abasirikare babiri bari ku burinzi.

Ku ya 3 Kamenya 2022 ,hateganyijwe indi myigaragambyo kurundura izabera mu gihugu hose igamije kwamagana u Rwanda no gusaba Goverinoma ya RDC Gucana narwo umubano ifitanye n’u Rwanda nk’uko bigaragara mu iri tangazo irir hasi .

Sorce:Media Congo .et