Print

Nepal: Indege yari itwaye abagenzi 20 yakoreye impanuka ku musozi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 May 2022 Yasuwe: 1351

Ibisigazwa by’indege ya Tara Air itwara abagenzi iheruka guhitana abantu 22 byabonetse nyuma yo guhanuka kuwa Gatandatu.

Iyi ndege yahanutse mu misozi y’akarere ka Mustang nyuma yo kubura ku ikoranabuhanga iminota mike nyuma yo guhaguruka muri Nepal.

Iyi ndege yaburiwe irengero n’abagenzura indege ku kibuga cy’indege nyuma y’iminota
5 gusa igeze mu kirere aho yagombaga kugwa aho yari igiye mu minota 20 gusa.

Itsinda rishakisha n’ubutabazi ryashoboye "kumenya" aho impanuka yabereye i Sanosware, Thasang-2, nk’uko umuvugizi w’ingabo abitangaza.

Ikibabaje ni uko imirambo 14 nayo yakuwe aho impanuka yabereye kandi bikekwa ko nta barokotse.

Gushakisha biracyakomeza ku bagenzi bataramenyekana.

Sudarshan Bartuala, umuvugizi wa Tara Air, yatangarije ikinyamakuru The Kathmandu Post ko "imirambo yatakaye kuri metero 100 uhereye aho impanuka yabereye".

Igisirikare cya Nepal cyasangiye amashusho y’ahantu habereyeimpanuka,berekana uduce tw’indege tunyanyagiye ku misozi.

Abahinde bane, Abadage babiri n’abaturage 16 bo muri Nepali bari muri iyi ndege ya turboprop Twin Otter.

Telefone ya Kapiteni Prabhakar Ghimire, yasanzwe igisona nyuma y’impanuka, ari nayo yafashije ikoranabuhanga rya GPS ku batabazi.