Print

Uburanga bwa Kayumba Darina wabaye igisonga cya 2 cya Miss Rwanda 2022 ukurikirwa na benshi(AMAFOTO)

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 30 May 2022 Yasuwe: 2002

Kayumba Darina ni umwe mu bakobwa bavuzwe cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda kubera ijambo intabire ryasakaye ahantu hose ubwo yavugaga ko ashobora kuba yarayiriye.

Yongeye kwamamara cyane no kuvugwa ubwo yagaragazaga impano ye ku munsi wa nyuma wo gutanga ikamba abantu bose bamubonyemo impano nk’umuraperikazi mwiza ndetse nu umwe mu bakobwa bagaragaje ko bazi kuvuga indimi kandi neza badatehgwa.

Bimenyerewe ko akeshi iyo irushanwa rya Miss Rwanda rirangiye hasigara hitaweho cyane uwegukanye ikamba cyane ko ahanini ari nawe uba akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye gusa kuri iyi nshuro ho biratandukanye kuko ahanini abakobwa bagaragaye muri 20 bagiye mu mwiherero uri gusanga akenshi biganje mu bitangazamakuru umunsi ku wundi.

Kayumba Darina ni umwe mubakobwa bakomeje kugaragarizwa urukundo na nyuma y’irushanwa ndetse ni nawe mukobwo kuri ukurikirwa n’abantu benshi ugereranyije n’abandi bajyanye mu irushanwa kuri ubu akurikirwa n’abantu 98.8K.

Ni umwe mu bakobwa kandi ukunze kugaragaza ko azi kubana ugereranyije nuburyo akunze kugaragara ari kumwe n’abandi bakobwa bari kumwe mu irushanwa.