Print

Biravugwa ko Umwe mu banyezamu b’Amavubi yagerageje gutoroka inshuro 3 agafatwa

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 May 2022 Yasuwe: 4159

Amakuru dukesha umunyamakuru wa Radio ya Fine Fm ukunzwe cyane mu kiganiro cy’imikino kitwa Urukiko rw’Ubujurire Sam Karenzi , aravuga ko Umunyezamu Olivier Kwizera yagerageje gutoraka bangenzi be inshuro eshatu agafatanwa n’ibikapu bye .

Biravugwa ko Olivier Kwizera yabaye ashyizwe mu kato mu gihe bategereje gukina Kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Kamena 2022, na Mozambique, bihuriye mu itsinda rya 12.

Ikipe yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa 10:07, yanyuze i Lusaka muri Zambie aho yageze kuri Kenneth Kaunda International Airport saa 12:11’.

Saa 13:19’ ni bwo ikipe yahagurutse Lusaka yerekeza Johannesburg igera kuri O.R Tambo International Airport Terminal B saa 15:03’.

Nyuma yahise ifata urugendo rw’iminota 38 yerekeza kuri Gold Reef City Park Hotel ikaba yegeranye na First National Bank Stadium izakira uyu mukino.

Kuri uyu mugoroba, abakinnyi bahawe akaruhuko ndetse imyitozo bazayikora ku munsi w’ejo aho ikipe izajya ikorera ku kibuga cy’imyitozo cya Mamelodi Sundowns iheruka gutwara Igikombe cya Shampiyona muri Afurika y’Epfo.

Abakinnyi 21 ni bo bageze muri Afurika y’Epfo, mu gihe Meddie Kagere wa Simba SC muri Tanzania na Rafael York wa AFC Eskilstuna muri Suède bazagerayo kuri uyu wa Mbere.

Umukino uzahuza Mozambique n’u Rwanda uzakinwa ku wa Kane tariki 2 Kamena 2022 saa kumi n’ebyiri za Kigali na Johannesburg.

Abakinnyi 23 umutoza Carlos Alos Ferrer yahamagaye:

Abanyezamu: Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ntwari Fiacre ( AS Kigali) na Kimenyi Yves (Kiyovu Sports).

Ba Myugariro: Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat, Maroc), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Niyomugabo Claude (APR FC), Mutsinzi Ange Jimmy (CD Trofense, Portugal), Omborenga Fitina (APR FC), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Nsabimana Aimable (APR FC), Niyigena Clement (Rayon Sports) na Serumogo Ali (SC Kiyovu).

Abakina Hagati: Manishimwe Djabel (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Bonheur Mugisha (APR FC), Bizimana Djihad (KMSK Deinze), Muhire Kevin (Rayon Sports), Rafael York (AFC Eskilstuna, Suède) na Ruboneka Jean Bosco (APR FC).
Ba Rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Hakizimana Muhadjiri (Police FC), Ndayishimiye Antoine Dominique (Police FC) na Mugunga Yves (APR FC).