Print

Kigali: Mu Biryogo hashyizweho agace kihariye kagenewe aho abana bidagadurira [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 May 2022 Yasuwe: 1664

Agace kazwi nko mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge,I Nyamirambo, hashyizwe agace kagenewe abana, aho ibinyabiziga bitemerewe kunyura.

Nyuma y’aho aka gace gatangiye gutunganywa neza kakavugururwa,hashyizweho aho abantu basohokera bagafata Thé vert, ka mushikaki, igikoma n’ibindi.

Kuri ubu hamaze gushyirwaho agace abana bazajya bahuriramo bakiagadura mu buryo bwose nkuko amafoto yagiye hanze yabigaragaje.

Umujyi wa Kigali uvuga ko imwe mu mpamvu yo kuvugura imiturire mu duce tw’akajagari, harimo no gushyiraho ahantu hatekanye, habereye abana mu gukina, gushushanya no gusabana n’abandi.

Umujyi wa Kigali wahinduriye isura y’agace ka Biryogo i Nyamirambo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka,aho ubu abantu basigaye bava hirya no hino bakaza kuharuhukira, banywa icyayi.

Muri aka gace,hari imihanda yatoranyijwe, isigwa amarangi y’umweru, icyatsi n’ubururu, hanyuma hashyirwa gasopo ko nta kinyabiziga cyemerewe kongera kuhakandagira.

Ubusanzwe Nyamirambo niho benshi bita icyicaro cy’umujyi wa Kigali kuko irihariye, by’umwihariko mu masaha y’ijoro iyo uyigezemo ubona ubwiza bw’Umujyi.

Mu masaha y’ijoro, muri Car Free Zone yo mu Biryogo abantu baba bakubise buzuye, guhera saa moya z’ijoro kugera saa tanu. No kubona aho wicara biba bitoroshye.

Mu yandi magambo, muri iki gihe ni ho umujyi wimukiye, uhasanga ibintu byose wakenera cyane kandi kuri make. Haba hari cya cyayi gikundwa n’abakuru n’abato, thé vert, capati, udushyimbo, n’ibindi.






AMAFOTO:RBA