Print

Musanze: Wa muyobozi watengushye abanyamakuru yahishuye impamvu yabimuteye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 May 2022 Yasuwe: 4571

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Axelle Kamanzi,yagarutsweho kuri uyu wa Mbere ubwo yabazwaga n’abanyamakuru aho gusubiza ikibazo yari abajijwe agahitamo guceceka hanyuma akaza kwigendera.

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga,Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle,yabajijwe ikibazo n’Umunyamakuru wa Radio&TV Flash aho kumusubiza nyuma yo kumwumva ahita yigendera.

Aya mashusho yagiye hanze yasembuye benshi bamagana uyu muyobozi bibaza icyamuteye gufata iki cyemezo benshi badatinya kwita agasuzuguro cyangwa kwica amategeko nkana.

Madamu Kamanzi yabajijwe ikibazo cyekereranye n’amazu y’abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Murenge wa Shingiro yatangiye gusenyuka ataramara n’umwaka aho gusubiza araceceka,ahita ahindukira arigendera.

Radio&TV10 ivuga ko uyu muyobozi yavuze ko kiriya kibazo cy’umunyamakuru yanze kugisubiza kubera ibindi byinshi yari amaze kubazwa birimo iby’inda ziterwa abangavu ndetse n’ibindi bijyanye n’imibereho y’abaturage.

Ngo ubwo yariho atekereza kuri ibyo bibazo yari amaze kubazwa no gusubiza, nibwo yabajijwe cy’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Shingiro, ako kanya igisubizo cyacyo nticyahita kiza.

Yagize ati “Ako kanya nari ndi gutekereza ku bibazo by’igwingira, inda ziterwa abangavu n’ibindi. Mu by’ukuri sinahise ntekereza kuri icyo […] Yambajije ikibazo ntafitiye igisubizo mpitamo guceceka kugira ngo ntekereze ku byo nza kumusubiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yavuze ko iyi myitwarire y’umwungirije bayifata nk’ikosa ry’akazi kuko ngo byaba kuri buri wese.

Yagize ati “Turabifata nk’ikosa umuntu ashobora gukora mu kazi wenda atafashe n’umwanya wo kuyitekerezaho, bishobora gushyikira uwo ari we wese.”

Ramuli yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Akarere icyo bashobora gukora ari ukuganiriza uyu mugenzi wabo kugira ngo atazasubira.

Ati “Wenda hakaza n’ubujyanama ku byakurikira atari byo byari bikwiriye muri icyo gihe, itagakwiye no kuba yakongera.”

Abantu benshi mu batanze ibitekerezo kuri iyo videwo, banenze iyi myitwarire ya Madamu Kamanzi ndetse bamwe basaba ibisobanuro inzego zisumbuye.


Comments

[email protected] 31 May 2022

Mukazi bibaho, nawe bitabaho, nukwisubirshi


Emizo 31 May 2022

Buriya byinshi byamutesheje umutwe


31 May 2022

Ubundi umuyobozi usuzugura umunyamakuru bene akakageni ntiyaha umuturage (rubanda rugufi ) service.Rep:yegure hajyemo abashoboye