Print

Bwa mbere RIB yamaganiye kure imvugo y’urubyiruko ya “Nta myaka 100”

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 May 2022 Yasuwe: 1445

Ubundi bavugako ururimi rudapfa ahubwo rwaguka. Ibyo abenshi babivuga igihe mu muco runaka hatangiye kwiyongeramo izindi mvugo zitari zimenyerewe byaba ngombwa zikazongerwa mu nkoranamagambo y’urwo rurimi.

Hari n’izindi mvugo ziba zisanzwe zihari ariko zigahindurirwa ibisobanuro bitewe n’uko zakoreshejwe. Gusa nanone ntiwakwirengagiza ko hari imvugo zikoreshwa zikageraho zigahararukwa zigasa n’izibagiranye.

Urubyiruko rwo muri iki kinyejana rukunze kurangwa n’udusha mu mvugo zitandukaye , cyane cyane imvugo igezweho mu abasore bato n’abangavu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B.Thierry ubwo yari yitabiriye inama yateguwe na Kaminuza y’u Rwanda (UR) ngo hareberwe hamwe icyakorwa kugira ngo habungwabungwe ubuzima bwo mu mutwe ndetse hanitabwe ku mikurire y’umwana, yatanze ikiganiro kigaruka k’uko ikigero cyo kwiyahura gihagaze mu Rwanda.

Yavuze ko impamvu RIB yitabiriye iyi nama ari uko ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe iyo adakurikiranwe ngo yitabweho, akora ibyaha bihanwa n’amategeko cyangwa akaniyahura.

Yavuze kandi ko mu bihungabanya ubuzima bwo mu mutwe harimo gutakaza icyizere cyo kubaho, anakomoza ku mvugo ya ” Nta myaka ijana “, imvugo yita iy’ubwihebe no gutakaza icyizere cy’ejo hazaza.

Ati”Muby’ukuri, nta rubyiruko rw’u Rwanda rwagakoresheje imvugo ngo nta myaka ijana, izo ni imvugo muby’ukuri zidatanga icyizere cy’ahazaza, kandi muby’ukuri mu bigaragara icyizere cy’ahazaza ku rubyiruko rw’u Rwanda kirahari,ahazaza ni heza“.

Akomeza agira ati”Wenda nizera ko bashobora kubivuga batebya, ariko ababyumva bashobora kubyumva ukundi, kandi ni imvugo y’ubwihebe“.

Dr Murangira B.Thierry asaba itangazamakuru cyane cyane abanyamakuru bakora imyidagaduro gushyira imbaraga mu kugorora imvugo z’amakuru batangaza, kuko usanga akenshi abakoresha imvugo nk’izo ari urubyiruko rukurikira iryo tangazamakuru ndetse, anatunga agatoki bamwe mu bari mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange, ko ari bo bakunda gukoresha imvugo nk’izo,bityo zigakwirakwira mu rubyiruko.

Avuga ko urubyiruko ari amizero y’ahazaza h’igihugu,ko ariyo mpamvu leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kurwigisha kugira ngo ruzavemo abayobozi beza b’ejo hazaza, bityo ko nta rubyiruko rwakabaye rukoresha imvugo ya ” Nta myaka ijana“.