Print

Valverde wa Real Madrid yishongoye kuri myugariro Robertson wa Liverpool yahaye akazi gakomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 May 2022 Yasuwe: 1080

Federico Valverde yatunguye benshi ubwo yavugaga ko ’bigoye kwita ku muhungu we kuruta guhagarika myugariro Andy Robertson wa Liverpool baheruka gutsinda kuwa Gatandatu ku mukino wa nyuma wa Champions League.

Valverde yitwaye neza mu mukinp ubwo Real yatwaraga igikombe cya 14 cya Champions League nyuma yo gutsinda Liverpool igitego 1-0 i Paris.

Yatanze umupira wavuyemo igitego cyonyine rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, gitsinzwe na Vinicius Junior mu gice cya kabiri.

Uyu munya Uruguay yahagaritse bikomeye Robertson usanzwe uzwiho gukata imipira myinshi ikabyara ibitego cyane ko akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso,birangira nta n’umwe ateye ndetse ntiyabasha kuzamuka na gato.

Uretse kumubuza kuzamuka,yamuciye mu rihumye aramusiga ahita akata umupira mu rubuga rw’amahina usanga Vinicius atsinda igitego cy’intsinzi.

Nyuma y’umukino yishimira intsinzi yatumye begukana Champions League ya 4,Valverde yateye urwenya kuri uyu mukinnyi wa Liverpool uzwiho kugira amahane cyane.

Yavuze ko ’bigoye kwita ku muhungu we kuruta guhagarika uyu myugariro wa Liverpool.

Ati: "Biragoye cyane kurera umuhungu wanjye kuruta guhagarika Robertson.Ibi yabivuze afite umuhungu we ku rutugu.

Steven Gerrard, wakoraga akazi ko gusesengura kuri BT Sport, yashimye umupira Valverde yahaye Vinicius Jr agatsinda igitego.