Print

Umunyezamu Kwizera wavuzweho gushaka gutoroka yavuze uko yiteguye umukino

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 31 May 2022 Yasuwe: 1098

Ku munsi w’ejo hashize 30 Gicurasi 2022 ku mbugankoranyambaga hakwirakwiye igihuha kivuga ko Nyezamu w’Ikipe y’Igihugu Kwizera Olivier yagerageje gutoroka bagenzi be inshuro eshatu aho bari muri Afurika y’Epho.

Umunyamakuru Sam Karenzi yabajije Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) niba hari umukinnyi wagerageje gutorokera muri Afurika y’epfo.

Bamaganira kure ayo makuru bati"Nta mukinnyi wafashwe ashaka gutoroka ayo makuru si yo.”

Ubutumwa bwa FERWAFA bwakomeje bugira buti “Abakinnyi bose uko ari 22 bari mu mwiherero kandi bakoze imyitozo ya mbere uyu munsi. Dutegereje Kagere Meddie uhagera iri joro akazakorana imyitozo n’abandi ejo.”

Ni mugihe mu masaha make uyu mukinnyi yagaragaye ari kumwe n’abandi mu myitozo.

Kwizera Olivier kandi yagaragaye atanga ikiganiro mu buryo bw’amashuaho avuga ko barmo kwitegura neza ariko kuri we ari akurusho nk’umuntu uri mu Gihugu yabayemo.

Yakomeje avuga ko ari ahantu har ibibuga byiza bigari nk’umuntu uhazi ndetse wishimiye kuhakinira ati"kubera ko ni ahantu nabaye ariko icyo navuga ku bibuga, bafite ibibuga byiza kandi binini, birasaba ko tugomba gukina rimwe na rimwe twegeranye kugira ngo igihe tudafite umupira twaba tuwufite tugafungura".

Uyu mukinnyi yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kubshyigikira ati"bagomba kuba bashyigikiye ikipe y’Igihugu. Turi Abanyarwanda, nabo ni Abanyarwanda rero tugomba kuba duhuje, badushyigikire biradufasha.”