Print

Minisitiri Gatabazi yihaye umukoro nyuma yo kubona ibyo Visi Meya yakoreye Abanyamakuru I Musanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 May 2022 Yasuwe: 2099

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi JMV yavuze ko bagiye kubaka ubushobozi bw’abayobozi n’abakozi bo mu nzego zibanze kugira ngo bamenye gukorana n’Itangazamakuru kuko ari itegeko bahawe.

Ibi Uyu muyobozi yabivugiye kuri Twitter nyuma y’aho Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, agaragaye mu mashusho yanga gusubiza ikibazo cy’abanyamakuru ahitamo kwigendera.

Mu butumwa Minisitiri Gatabazi yashyize kuri Twitter yagize ati "Biradusaba gukomeza kubaka ubushobozi bw’abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze (Capacity building) kugira ngo bamenye uburyo bukwiriye n’imyitwarire mu gukorana n’itangazamakuru ariko tunabibutsa ko bafite inshingano zo gutanga amakuru nk’uko biteganwa n’amategeko."

Minisitiri Gatabazi ukorana neza n’Itangazamakuru niwe witabajwe na benshi mu baturage batishimiye uko madamu Kamanzi yitwaye ku munsi w’ejo aho basabye abayobozi kumenya ko amakuru Itangazamakuru ribaha baba bayakeneye.

Amakuru avuga ko nubwo iriya videwo yamenyekanye cyane ejo ariko yafashwe ku wa 27 Gicurasi 2022, nyuma y’inama mpuzabikorwa ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yigaga ku bibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda.

Ikibazo Madamu Kamanzi yabajijwe cyari icy’abaturage bo mu Murenge wa Shingiro batishoboye bubakiwe inzu ariko zigatangira kwangirika bidateye kabiri.

Visi Meya Kamanzi imbere yabwiye IGIHE impamvu yahunze ‘micro’ z’abanyamakuru bamubaza icyo kibazo akanga kugisubiza.

Visi Meya Kamanzi yagize ati "Nari ndi kuvugana n’abanyamakuru bagera hafi ku icumi, bambazaga ibibazo birimo iby’igwingira n’imirire mibi mu bana bijyanye n’inama twari twahozemo, mu gusoza rero ni bwo umunyamakuru wa Flash yahise ambaza kiriya kibazo. Ako kanya nari ndi gutekereza ku bibazo by’igwingira, inda ziterwa abangavu n’ibindi.”

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri sinahise ntekereza kuri icyo. Ariko abanyamakuru n’abaturage bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru ariko n’ubazwa afite uburenganzira bwo gutekereza ku byo agiye kuvuga kuko biba bigomba kuba ari ukuri.

Impamvu ntahise nsubiza icyo kibazo ni uko ntahise ntekereza ku gisubizo ngiye kumuha kuko sinahawe umwanya wo gutekereza ku kibazo agiye kumbaza. Yambajije ikibazo ntafitiye igisubizo mpitamo guceceka kugira ngo ntekereze ku byo nza kumusubiza."

Abajijwe niba nyuma yaba yaragaragaje ubushake mu gusubiza ikibazo yari yabajijwe, yagize ati" Ntabwo yashatse kongera kuvugana nanjye."