Print

Umubyeyi uherutse gukomeretswa n’imbogo i Musanze yitabye Imana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 31 May 2022 Yasuwe: 1913

Inkuru y’imbogo yatorotse muri Pariki y’ibirunga ikazengereza abantu yamenyekanye Kuwa 29 Gicurasi 2022 ubwo yangizaga inyama zo munda z’uyu mubyeyi witabye Imana asize uruhinja rw’amezi.

Mukarugwiza Agnes wari ufite imyaka 34 yaguye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Amakuru dukesha Radiotv10 yaganiriye na bamwe bo mu muryango w’uyu mubyeyi batarahabwa umurambo ngo bawushyingure kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere kikiri mu bikorwa byo gufasha uyu muryango gushyingura umuntu wabo.

Iyi mbogo yarashwe imaze gukomeretsa abantu batatu barimo NyakwigenderaMukarugwiza Agnes n’umwana w’imyaka 13 ndetse n’umugabo wo mu Murenge wa Cyuve.

Uyu mubyeyi wari utuye mu mudugudu wa Kirabo mu Kagari ka Cyabagarura yitabye Imana asize abana batatu barimo uruhinja rw’amezi ane.