Print

Dimond Platnumz yerekanye ahantu nyaburanga yaguze ku kayabo ku kirwa cya Zanzibar[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 May 2022 Yasuwe: 1602

muhanzi n’umushabitsi Diamond Platnumz yaguze ubutaka bugari ku kirwa cya Zanzibar hafi y’amazi akaba ari inzozi mu buzima bwe yarose nk’uko yabitangaje mu mashusho agaragaza aho yaguze.

Mu butumwa buri ku mbuga nkoranyambaga za Wasafi berekanye ko ’Simba’ yamaze kugura ubutaka ku kirwa cya Zanzibar. Bakomeza bavuga ko Intare ya Tanzania ari na ho iri kubarizwa. Mu butumwa bw’amashusho Diamond Platnumz yasangije abamukurikira, yagaragaje ko zari inzozi ze kuva cyera. Ati:”Byose byari inzozi”. Ubu butumwa buherekejwe kandi n’amashusho agaragaza ibice by’ubu butaka buri hafi y’amazi,

View this post on Instagram

A post shared by G.ONTIME (@_gontime)

Ibi abitangaje nyuma y’igihe gito atangaje igiciro cy’imodoka yo mu bwoko ya Rolls Royce yo mu mwaka wa 2021 yaguze Miliyoni 631Frw akaboneraho no guhita atangaza ko azasoza umwaka yamaze kugura indege ye bwite. Diamond Platnumz w’imyaka 32 n’abana bane yabyaye ku bagore batatu batandukanye, kuri ubu ubutunzi bwe burabarirwa muri Miliyari zirenga 10Frw ubwo ni ukuvuga Miliyoni 10 z’amadorali.

Amashusho agaragaza ubutaka Diamond Platnumz yaguze ku kirwa cya Zanzibar