Print

USA: Abapolisi babiri barashe umugore w’umwirabura wari utwite

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 1 June 2022 Yasuwe: 2060

Abapolisi babiri b’abazungu barashe amasasu atanu akomeretsa umugore w’umwirabura bivugwa ko yari atwite witwa Leonna Hale bavuga ko bamubwiraga guhagarara akinangira.

Umutangabuhamya wabibonye yabwiye ikinyamakuru Kansas City Star ko polisi yari iri gukurikirana ubujura bw’imodoka uwakekwaga agahunga uyu mudamu akayivamo amanitse amaboko ariko baranga baramurasa nyuma babeshya ko yari afite intwaro mu ntoki.

Kugeza ubu aba bapolisi bakorera Kansas Police Department bahagaritswe mu kazi by’agateganyo ndetse uyu mubyeyi warashwe ari koroherwa.