Print

Perezida Tshisekedi yemeye kurekura abasirikare 2 b’u Rwanda bafungiye RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2022 Yasuwe: 1558

Perezida Felix Tshisekedi yemeye kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bafungiye muri DR Congo abisabwe na mugenzi we João Lourenço wa Angola mu nama yabahuje kuwa kabiri i Luanda, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru bya leta ya Angola, Angop.

Abo basirikare bazarekurwa mu minsi iri imbere mu ntego yo gucubya umwuka mubi, nk’uko Angop ivuga ko bikubiye mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyo nama.

Impande za DR Congo n’u Rwanda ntiziremeza aya makuru avugwa n’ibiro ntaramakuru bya Angola.

Corporal Nkundabagenzi Elysee na Private Ntwari Gad b’ingabo z’u Rwanda berekanywe n’ingabo za DR Congo muri weekend ishize, nk’ikimenyetso cy’ibyo bashinja u Rwanda ko rwinjiye muri icyo gihugu gufasha umutwe wa M23.

Byabaye mu gihe umwuka mubi wariho ututumba hagati y’ibihugu byombi, kubera imirwano y’ingabo za Congo zifatanyije n’iza MONUSCO zihanganye n’inyeshyamba za M23.

ONU ivuga ko muri iyo mirwano abasirikare babiri ba MONUSCO bakomeretse byoroheje naho 16 b’ingabo za DR Congo bagapfa 22 bagakomereka.

Abaturage hafi 100,000 bavuye mu byabo muri teritwari za Rutshuru na Nyiragongo mu cyumweru gishize gusa.

Ariko kugeza ubu benshi barimo gusubira mu ngo zabo nyuma y’uko hari agahenge, kandi inyeshyamba za M23 zavuye mu duce zari zarafashe muri Rutshuru na Nyiragongo.

Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko abo basirikare berekanywe na DR Congo bashimuswe bari mu kazi kabo hafi y’umupaka, mu gihe icya Congo kivuga ko bafatiwe mu ntera irenga 20Km uvuye ku mupaka.

Kubera ibyo ishinja u Rwanda, leta ya Congo yahagaritse ingendo z’indege ya Rwandair i Kinshasa inahamagaza ambasaderi warwo ngo atange ibisobanuro ku byo bashinja Kigali.

Leta y’u Rwanda ishinja ingabo za Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR no kurasa ibisasu mu Rwanda bigasenya inzu bikanakomeretsa abaturage, muri iyo mirwano yaberaga muri DR Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kabiri nimugoroba, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta yavuze ko leta "itakomeza kureberera gusa" igihe ibisasu byakomeza kuraswa ku butaka bw’u Rwanda, ariko ashimangira ko u Rwanda "rushaka amahoro".

Inama hagati ya Kagame na Tshisekedi

Ku cyumweru no kuwa mbere, Perezida Macky Sall ukuriye umuryango w’Ubumwe bwa Africa nawe yahuje kuri telephone Tshisekedi na Kagame kuri telephone ngo baganire ku kibazo cy’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Perezida João Lourenço, ukuriye Intenrantional Conference on the Great Lakes Region (ICGLR), yahuye na Tshisekedi mu muhate wo gushaka umuti w’ikibazo mu mahoro.

Nyuma y’iyo nama ya bombi, Lourenço yavuganye kuri videoconference na Paul Kagame w’u Rwanda, nk’uko Angop ivuga ko ibikesha itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Ibi biganiro byavuyemo ko Lourenço atumira abo bakuru b’ibihugu byombi mu nama izabera i Luanda ku gihe kitatangajwe hagamijwe gushaka amahoro mu karere.

Hagati aho, inama y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi yateranye kuwa kabiri yanzuye ko hakorwa ibishoboka aya makimbirane akarangira mu mahoro n’umutwe wa M23 ukamburwa intwaro.

BBC