Print

Uri impano nahawe n’Imana! Miss Bahati Grace atomora umukunzi we ku isabukuru y’amavuko[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 1 June 2022 Yasuwe: 1194

Mu magambo meza y’urukundo Miss Bahati Grace yifurije umugabo we Pacifique Murekezi Isabukuru nziza y’amavuko agira ati”Isabukuru nziza, rukundo rwanjye! Uri impano y’Imana; nagiriwe amahirwe yo guhagarara iruhande rwawe, Ndeba uko ugenda ukura ,kugukunda no kurera umuryango wacu hamwe. Ndagukunda🤍

View this post on Instagram

A post shared by Grace Bahati Murekezi (@realgracebahati)

Mu mpera z’umwaka wa 2018 nibwo Bahati Grace yatangiye kujya aca amarenga y’uko ari mu rukundo nyuma yo gutandukana na K8 Kavuyo banafitanye umwana w’umuhungu mukuru babyaranye ntibabashe kubana nk’umugore n’umugabo,nyuma Grace yaje kwerekana ko ari mu rukundo n’umusore witwa Paccy uba muri Canada.

Ku ya 4 Nzeri 2021 nibwo Miss Bahati Grace yarushinze na Pacifique Murekezi umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, akanakinira Rayon Sports.

Byitabiriwe n’abarimo Miss Mutesi Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan, Miss Iradukunda Elsa, bose bafite amakamba ya Nyampinga w’u Rwanda mu myaka itandukanye.

Hari kandi Murekezi Olivier mukuru wa Murekezi Pacifique warushinze na Bahati Grace, uzwi cyane mu Rwanda nk’umukinnyi wa Volleyball wakanyujijeho mu myaka ishize; Ally Soudy na Murenzi Kamatali benshi bazi nka MC Nzi, The Ben , Meddy n’abandi.

Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n’uko yakwiga. Muri uko kwishakisha yatangiye gushaka ubuzima aho yabaye umwarimu mu irerero ry’abana.

Mu minsi ishize mu kiganiro Miss Bahati yagiranye na Ally Soudy ku rubuga rwa Instagram, yahishuye byinshi byihariye ku buzima bwe kuva mu bwana kugeza abaye Nyampinga w’u Rwanda.

Yabajijwe icyo yakundiye Murekezi Pacifique bakundana ubu, asubiza ko icyo avuze ari cyo akora, akaba ari umusore w’igihagararo kandi umukundira uko. Ibindi amukundira ngo harimo icyerekezo afite, imyizerere ye yo kwemera Imana, kuba atajagaraye, uko abanye n’abantu, imyitwarire ye n’ibindi.

Pacifique Murekezi wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima wa Bahati Grace, afite imyaka 31.

Mu ntangiro za 2019 nibwo Bahati yashimangiye ko ari mu bantu bishimye maze ashyira hanze ifoto ari kumwe n’uyu musore ashimangira ko ari we watumye umwaka wa 2018 umubera akataraboneka.

Pacifique Murekezi benshi bazi nka Pacy warushinze na Bahati, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, wanakiniye ikipe ya Rayon Sports ndetse na Umubyeyi Josepha. Ababyeyi be bose bitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.