Print

Zambia: Meya yahagurutse nyuma y’ubujura bw’imva bukomeje gufata intera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2022 Yasuwe: 466

Umuyobozi w’akarere ka Kasama muri Zambia, Theresa Kolala, yihanangirije cyane abagizi ba nabi bakomeje gusenya imva zishyinguyemo abantu bakiba ibyuma n’amatafari azubakishije bakajya kugurisha.

Uyu muyobozi wavuzwe cyane mu binyamakuru yahagurukiye iki kibazo abwira aba bajura ko amategeko azabageraho.

Ibi yabivuze ubwo yasuye irimbi rya Chiba ryari ryasenywe n’aba bajura,imva zirangaye.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko ari icyaha gikomeye gutesha agaciro imva kandi ko abantu babikora bashaka amafaranga gusa.

Yahamagariye abagura amatafari, abasudira ndetse n’abagura ibyuma bishaje kutagura ibintu bikekwa ko byaba bivuye ku mva ndetse abasaba no kumenyesha polisi umuntu wese ugurisha ibikoresho akuye ku mva.

Madamu Theresa Kolala yahamagariye abatuye Kasama gufasha ubuyobozi gusukura imva no kuzirinda aba bajura

Yaburiye abagizi ba nabi basenya imva guhagarika imyitwarire yabo iteye isoni no kwemerera abapfuye kuruhukira mu mahoro no mu cyubahiro.