Print

Ambasaderi wa Uganda muri Loni yamaganye amakimbirane y’u Rwanda na DRC

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 1 June 2022 Yasuwe: 932

Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare, yabwiye Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, ko ibiri kubera muri RDC biteye inkeke, by’umwihariko ubwicanyi buri gukorwa n’imitwe irimo ADF, FDLR na Red Tabara.

Yabigarutseho mu gihe Akanama k’Umutekano ka Loni kigaga ku bibazo by’umutekano muke biri kubera mu Burasirazuba bwa Congo.

Usibye imirwano yashojwe n’imitwe irimo M23 ihanganye n’Igisirikare cya Congo, hari n’ikibazo cy’imvugo z’urwango ziri kubibwa n’abashinzwe umutekano muri Congo zishobora kugeza ku bwicanyi ndengakamere.

Mu minsi ishize, Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Goma, yahamagariye abaturage, gufata imihoro bakitegura kwikiza umuntu wese w’Umututsi. Ibyo yabivugaga ashinja u Rwanda ko ruri inyuma y’ibikorwa bya M23.

Byatumye ku mbuga nkoranyambaga muri RD Congo hatangira gukwira amashusho y’abantu bafite imihoro, bigaragara ko bari mu mugambi mugari wo kwikiza ubwoko runaka bw’abantu.

Adonai ubwo yari muri Loni, yamaganye imvugo z’urwango zikomeje gukwizwa n’abantu batandukanye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Amb. Claver Gatete, yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi n’inshingano zo guharanira ubusugire bw’abaturage barwo, cyo kimwe n’ubusugire bwarwo nk’igihugu nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Ati “Turasaba Guverinoma ya RDC guhagarika imvugo zibiba urwango n’ubutumwa buhembera ubwicanyi mu isura ya Jenoside.”