Print

Dore bimwe mu bimenyetso biranga umukobwa utakigukunda

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 1 June 2022 Yasuwe: 1364

Bimwe mu bimenyetso biranga umukobwa warambiwe mu rukundo cyangwa se ushaka kuruvamo.

1.Ntago ashishikazwa no kumenya uko umerewe

Iki ni kimwe mu bimenyetso biranga umukobwa utagishaka kuguma mu rukundo nawe nkuko twabivuze haruguru abakobwa biragoye guhisha amarangamutima yabo rero umukobwa ugukunda iteka aba shaka kumenya uko umerewe ukabona ko aguhangayikiye ariko niba uri kumwe n’umukobwa ukabona ibyo byose ntabyitayeho uba ukwiye kumenya ko ibintu byahindutse.

2. Yigira ntibindeba mu Rukundo rwanyu

Umukobwa uri mu rukundo bya nyabyo aharanira inyungu cyangwa se iterambere ry’umubano mufitanye. Gusa iyo bihindutse muri we, ingufu zose yakoreshaga ngo urukundo rwanyu ruzire agatotsi zirayoyoka. aho gushyira ingufu mu gutuma urukundo rwanyu rutera agatambwe kagana iterambere cyangwa ngo akwereke ko hari icyo yitayeho muri uwo mubano azishyira mu kuguhunga ndetse no kukwereka ko byapfa byakira kuri we ntacyahungabana.

3. Atangira kugira isoni zo kwitwa umukunzi wawe mu ruhame

Umukobwa utakigukunda wananaiwe kwerura uzamubwirwa nuko atagiterwa ishema nawe, niyo muri kumwe usanga ashaka gushyira intera hagati yanyu ndetse usanga afite isoni z’abamubona muri kumwe.

4. Ntakintu uba uvuze kuri we

Ibi akenshi ubimenya iyo yatangiye kugusuzugura mwaba muri babiri cyangwa mu ruhame ikindi kandi ntarwanya icyakubabaza kuko ubabaye kuri we nta ngaruka bishobora kumugiraho.

5. Nta gashya ashobora kugaragaza mu rukundo

Umukobwa uri mu rukundo ubusanzwe ahorana udushya kandi ibyo akora byose aba agamije gushimisha umukunzi we ariko iyo atakigukunda ntakiza aharanira ko cyakugeraho wakishima utakishima kuri we ntakintu biba bimubwiye.

6. Wisanga usa n’utera ukaniyikiriza

Iyo umukobwa atakigukunda ubibwirwa n’imvune uhura nazo mu rukundo kuko aho mwakoraga muri babiri utangira gukora wenyine, ndetse no mu buryo bw’ibitekerezo utangira kubaho nta nyunganizi kuko n’igihe umugishije inama y’icyakorwa akubwira ko nta gitekerezo afite.

7. Ntakubonera umwanya

Umukobwa utakigukunda ahorana impamvu zituma mudahura bajya bavuga ngo uwo ukunda ntumuburira umwanya usanga akenshi habaho no kwigomwa ariko iyo umukobwa atakigukunda no kuri Telephone uramubura cyangwa se mwanavugana wa mwanya yaguhaga akawugabanya.